Igihe cyose biba byiza cyane iyo abagiye gukora imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho, bikaba akurusho ariko iyo ikozwe mu gitondo kuko ifatwa nk’ifunguro rya mugitondo .
Nk’uko tubikesha umuyoboro wa Healthline, utangaza ko bushakashatsi bwerekana ko gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ari imwe mu nkingi za mwamba zituma umugore n’umugabo bashimangira urukundo rwabo bikaba byatuma bahorana umunezero uhoraho.
Impamvu 8 zerekana ko gukora imibonano mpuzabitsina hakiri mu gitondo, ari byiza cyane:
1. Ni nk’imyitozo ngororamubiri
Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina mu gitondo byongerera umubiri imbaraga n’umuvuduko mu kazi ukakarangiza wumva ugifite amahumbezi
2.Bituma uruhuka neza
Niba wavuye ku kazi unaniwe cyane, ukarara nta cyo ukoze, iyo ukangutse mu gitondo ukayikora birakuruhura bigatuma utangira umunsi neza ufite akanyamuneza n’ingufu zidasanzwe.
3.Birinda amatiku ya hato na hato
Iyo imibonano yakozwe mu gitondo bituma hatabaho ubushotoranyi ku mpande zombi bitewe no kwiyumvanamo umwe akabona mugenzi we nk’umuntu udasanzwe.
4.Gukomeza imikaya
Akabariro ka mugitondo gatuma habaho gukanguka kw’imyakura n’imikaya mu gihe n’ijoro iba itabashije gukora neza bityo iyo mibonano yakorwa mu gitondo ikabifasha gukora ku buryo bunoze.
5.Bituma ugira ibinezaneza umunsi wose
Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo bitera ubwonko gutekereza neza bigatuma butekereza ibyiza gusa gusa kandi bikagutera kwishyiramo ko icyo uri bukore cyose kiza kugenda neza.
6.Bituma umugore n’umugabo bogana
Iyo icyo gikorwa kirangiye bituma habaho kwisukura igihe amasaha yo kujya mu kazi ka buri munsi yegereje. Ibyo rero bituma bajyana mu rwogero ngo badakererwa bityo uko bogana urukundo rukiyongera.
7.Bituma utarangiza vuba
Mu gitondo imisemburo y’abagabo iba yarushijeho kwegerana hakiyongeraho amafu ya mugitondo bigatuma amaraso adacamuka vuba, yaba umugore cyangwa umugabo bakarushaho kunyurwa.
8.Kugira igikundiro
Mu gihe ukora akazi runaka abo mukorana cyangwa sosiyete ubayemo usanga bakwishimiye bitewe n’akanyamuneza uba uhorana unabisanzuraho . Ikindi kandi umukoresha akugarurira ikizere uko umusaruro utanga ugenda wiyongera.
Benshi mu bamenye ibanga ry’akabariro ka mugitondo bemeza ko igihe icyo gikorwa cyabayeho usanga arinaho umugore n’umugabo babwirana amwe mu mabanga bari barahishanye kandi nanone bikarinda umushiha wa hato na hato.