Uganda: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi bazira ubwicanyi

Polisi yo mu gace ka Kabale mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugore n’umugabo bakomoka mu Rwanda, Kwizera Desire na Uwingabire Kwizera bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuturage ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Amakuru avuga ko uyu mugore n’umugabo bishe uwitwa Twinomujuni Ntegyire wimyaka 83 y’amavuko. Aba bombi umugore n’umugabo bari basanzwe ari abakozi buyu musaza bishe bakubise inyundo mu mutwe.

Polisi yatangaje iki cyaha cyakozwe tariki ya 31 Gicurasi 2024, ndetse aba bombi bakaza gufatirwa i Bunagana bari kugerageza gucika. Ubwo bafatwaga bemeye icyaha ndetse bajyanywa kuri sitasiyo ya polisi i Kabale, bafite n’inyundo bicishije Nyakwigendera.

Uyu mugore n’umugabo, biravugwa ko bishe uyu musaza bitewe nuko hari ibyo bamubajije akabasubiza mu rurimi batumva, ibyo bigatuma bamukubita inyundo mu mutwe.

Advertisements

[web_stories title=”true” excerpt=”false” author=”false” date=”false” archive_link=”false” archive_link_label=”” circle_size=”150″ sharp_corners=”false” image_alignment=”left” number_of_columns=”1″ number_of_stories=”20″ order=”DESC” orderby=”post_date” view=”carousel” /]

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top