Komisiyo y’Igihugu y’amatora yanyomoje amakuru y’ibihuha yavugaga ko hari urubuga ruri kwifashishwa mu gutanga akazi ku abantu bazakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki 4 Kamena 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari Twitter, yamagana uru rubuga rwayiyitiriye.
Ni ubutumwa bugira buti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iraburira Abanyarwanda ko hari ubutumwa bw’ikinyoma burimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko hafunguwe “portal isaba kwinjiza abakozi ba Ad hoc mu matora ateganijwe 2024. Ntimusure urwo rubuga. Ni ikinyoma.”
Abakoze uru rubuga, barukoranye ubuhanga kuko rumeze neza nk’urwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse bakoresha n’amazina amwe, aho barwise nec.gov.rw.
Ubu butubuzi buje mu gihe NEC irangije igikorwa cyo kwakira abifuza kuzaba abakandida bahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abazahatanira imyanya mu Nteko Ishinga