Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yagaragaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyijwe bizagira impinduka ku biciro by’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena, nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 101, aho cyavuye ku mafaranga 1764 kigashyirwa ku 1663 Frw.
Advertisements
Ni mu gihe mazutu yagabanutseho amafaranga 32, aho yavuye ku 1684 Frw igashyirwa ku 1652 Frw.