Ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC mu gice cy’amajyaruguru kuva Kanyabayonga kugera Goma, bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose ya Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ikorana na FARDC.
Ingabo za guverinoma ya RDC zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorana n’umwanzi” muri zone y’imirwano ya FARDC na M23 ikikije Kanyaboyanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Umuvugizi wa Sokola 1 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC, Colonel Mack Hazukay, yagize ati “Byagaragaye mu gace kaberamo imirwano yo kurwanya M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ko hari abarwanyi ba Wazalendo bakina umukino w’umwanzi. Mu gikorwa cyo guhindura ingabo zacu i Kanyabayonga, hari bamwe bateje urujijo kandi uku kwitiranya ibintu kwabaye ishingiro ry’ubwoba mu baturage. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’ingabo bushinzwe ibikorwa by’amajyaruguru bwategetse bamwe mu bayobozi ba Wazalendo kumenyekanisha abarwanyi babo no kwerekana ibimenyetso byihariye bibaranga ku bayobozi b’imitwe ya FARDC ibegereye.”
Akomeza avuga ko amatsinda afitweho ikibazo cyane ari ay’imitwe ya Front des patriotes pour la paix/Armée du Peuple (FPP / AP) ya Kabido na Union des patriotes pour la libération du Congo (UPLC) ya Kambale Mayani.
Colonel Mack Hazukay yongeyeho ko nyuma y’amasaha 48, abatazubahiriza aya mabwiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC.
Ati « Abazanga kubyubahiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC. Kugeza ubu, twibasiye Kabido na Mayani kuko ari bo matsinda akomeye. »
Hashize iminsi itari mike, FARDC irwana na M23 yigaruriye uturere twinshi hafi ya Kanyabayonga. FARDC irashaka kubirukana muri utwo duce, gusa ariko bikomeje kuyibera ihurizo none itangiye kwitana ba mwana n’abafatanyabikorwa ba yo.