Intego ni ugukomeza kuyobora itsinda C! FERWAFA yumvise ubusabe bw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagiye gukina na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, yasobanuye neza imibereho y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino yo gushaka igikombe cy’Isi cya 2026, ahamya ko agahimbazamushyi kasabwaga n’abakinnyi kongerewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Bénin, aho Mugisha Richard yavuze ko imibereho yabo imeze neza kandi buri wese yiteguye gutanga umusanzu we.

Yatangaje ko abakinnyi bari kuba heza ndetse n’amafunguro bari gufata adahumanye ahubwo ameze neza cyane bigendanye n’ibikenewe kugira ngo umukinnyi atange umusaruro.

Abakinnyi bose ubu bari kumwe, ndetse na Kwizera Jojea wari utegerejwe na bagenzi be akaba yarabasanze mu myitozo nubwo urugendo rwo kubona ibyangombwa rutari rworoshye nk’uko Mugisha abivuga.

Mu minsi yashize abakinnyi bakunze kumvikana cyane basaba ko agahimbazamushyi bahabwa mu Ikipe y’Igihugu kakongerwa kugira ngo barusheho gukomeza kwitwara neza.

Rischard yavuze ko ubusabe bwabo bwumvikanye gusa imihindagurikire y’ibiciro ku isoko n’umusaruro w’ikipe y’Igihugu biri mu byasunikiye ubuyobozi kubwumva.

Yagize ati “Hari inama yabaye hagati y’Umunyamabanga wa Minisiteri ya Siporo [Niyonkuru Zephanie]. Hamaze iminsi hari gukorwa amavugurura ajyanye n’uduhimbazamushyi bahabwa mu nzego zose. Yaba iyo gutsinda umukino, yaba kunganya, yaba ayo kujya mu mwiherero, yaba itike ndetse n’ibindi.”

“Guhera kuri uyu mwiherero turimo byarazamutse. Dushobora kutajya mu mibare ubungubu kuko hari ibyo tukiganira n’inzego zibishinzwe. Tubaye abanyakuri kandi urebye no ku isoko ibiciro byarazamutse, icy’umwihariko kurenza ni uko ikipe irimo no kwitwara neza, nk’umuyobozi rero ibyo ni ibintu byoroshye kumva.”

Advertisements

Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro. U Rwanda ruyoboye itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top