Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, irasa nk’igera ku musozo ndetse byitezwe ko nta gihindutse izifashishwa mu birori byo kwizihiza “Kwibohora30” tariki ya 4 Nyakanga 2024.
Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibirori by’ubwoko bwose ndetse abazajya baba bayirimo, bakaba bicaye neza ahatwikiriye.
Amahoro Stadium niyuzura, bizaba ari igisubizo ku bikorwaremezo bya siporo ku Rwanda dore ko kugeza ubu, Stade Huye nayo iheruka kunengwa n’amakipe yo hanze yagikiniyeho, byatumye CAF izongera kuyikorera isuzuma.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yatangaje ko imyiteguro y’amatora itazabuza ibirori by’isabukuru ya 30 yo Kwibohora kubaho, ndetse ngo ikazagira umwihariko kandi ikazabera muri Stade Amahoro ivuguruye.
Yagize ati “[Isabukuru yo Kwibohora] turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30.”