Kuri ubu umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, ni umwe mu mushinga ikomeje kugibwaho impaka nyinshi mu gihugu cy’Ubwongereza, ni umushinga ushyigikiwe na Leta iriho ariko ukamaganirwa kure n’ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Kubera izo mpaka, amatora yo gutora ko Abimukira boherezwa mu Rwanda cyangwa ngo ntiboherezwe, nayo arakomeje. Bishobora guhagarara igihe icyo aricyo cyose Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariryo ritsinze amatora.
Gusa nubwo uyu mushinga utavugwaho rumwe na bose, hari itsinda ry’abimukira bamaze koherezwa n’Ubwongereza, ndetse kuri ubu bamaze umwaka baba mu Rwanda. Iryo tsinda ni itsinda ryiganjemo abantu baturutse mu gihugu cy’Ubuhinde bahunze.
Mu mwaka wa 2021 nibwo itsinda ry’Abahinde ryaturutse muri Sri Lanka, rikora urugendo rw’ubwato rigirango rijye muri Canada kureba ko bahabwa ubuhungiro, gusa ku bwamahirwe macye bisanze ku kirwa cy’Ubwongereza kitwa Diego Garcia, ikirwa gifatwa nk’ikibanga !.
Aba bahinde bavuga ko bari bavuye iwabo bahunze bitewe n’ihohoterwa bakorerwaga n’abandi bantu bavuga ko bafitanye isano n’inyeshyamba zajujubije agace bari batuyemo. ubwo bari bamaze kwisanga ku kirwa k’ibanga, Ubwongereza bwabafashe nk’impunzi nk’ibisanzwe, ndetse bugirana amasezerano n’uRwanda ko bagiye kuba boherejwe mu Rwanda mu gihe bagishakirwa aho gutuzwa bihoraho.
BBC ducyesha iyi nkuru yaganiriye n’umusaza ndetse n’umukobwa we w’imyaka 20, bari mu boherejwe n’Ubwongereza mu Rwanda. ubwo baganiraga n’uyu muryango, umukobwa na Se batangarije BBC ko badatekanye, ndetse umunyamategeko wabo nawe avuga ko bagifite ihungabana ry’ibyo bahuye nabyo.
Ubwo babazwa impamvu bumva badatekanye, umukobwa yagize ati ” Nge na Data twarimo tugenda mu nzira, abagabo ntazi baje bamfata bagerageza ku mfata ku myanya y’ibanga. ni hano i Kigali kandi ni inshuro zitari imwe cyangwa ebyiri, ndetse hari nubwo bashaka kubikorera muri rubanda”.
Ise avuga ko ntabufasha afite kandi ntacyo yari kubikoraho, bityo rero bahitamo kwibera mu nzu we n’umukobwa we. Umukobwa ati “mu Rwanda ni muri gereza irangaye, twavugishije leta y’Ubwongereza ngo itujyane mu kindi gihugu gitekanye ariko ntibyumva, ni indi myaka ingahe, leta y’Ubwongereza izakomeza kwica ahazaza hange”.
Icyakora uyu muryango uvuga ko ugereranyije ubuzima bumeze neza mu Rwanda kurusha uko bumeze ku bantu bafungiye mu kizu kiri ku kirwa cya Diego Garcia.
BBC kandi yaganiriye n’abandi basore babiri nabo bari mu bavuye kuri icyo kirwa, boherejwe mu Rwanda ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara batewe no gushaka kwiyahura ndetse n’ibikomere batewe no kwibabaza bitewe n’ibihe bibi banyuze, nabo bavuga ko bagerageza kujya mu mavuriro atandukanye basaba ubufasha ku bibazo byabo, ariko ngo bakabwirwa ko ntacyo babafasha. Aba basore bavuga ko iyo bagerageje kuvugisha Leta y’Ubwongereza ivuga ko ubuvuzi bumeze neza inaha.
Icyakora Si abimukira bose bavuga ko mu Rwanda bitoroshye, ahubwo hari n’abandi benshi bemeza ko bigoye kubona igihugu gitekanye nk’uRwanda, cyane ko hari n’abatangiye gukomeza amasomo yabo muri za Kaminuza n’andi mashuri atanduka, ndetse bamwe bemeza ko ubuvuzi baje baje guhabwa mu Rwanda babubonye.