Imirwano Ikaze Yongeye Kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ku wa 6 Kamena 2024, imirwano ikaze yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Iyo mirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC (FARDC) zifatanyije n’abambari bazo barimo imitwe y’inyeshyamba n’abacancuro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Amakuru ava ku mirongo y’imbere avuga ko iyi mirwano yabaye mu masaha y’umugoroba ku wa kane, aho M23 yagabye igitero gikaze ku birindiro by’ingabo za FARDC. I Mubambiro, hafi ya centre ya Sake, M23 yatsinze igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, ikanasiga abasirikare benshi ba FARDC baguye ku rugamba, abandi baburirwa irengero.

Icyo gitero cyabaye nk’igico cyatezwe n’umutwe wa M23, bikaba byaratunguye ingabo za FARDC n’abambari bazo kuko imirwano yabaye mu kanya nk’ako guhumbya.

Ku rundi ruhande, imirwano ikomeye yabereye kandi mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, mu gace kitwa Bulindi. Aha, ingabo za FARDC zifatanyije n’abambari bazo, zagabye ibitero ku birindiro bya M23, ariko zaje gusubizwa inyuma ndetse ubu M23 iri kugenzura ibi bice byose biherereye mu nkengero za Kanyabayonga. FARDC n’abambari bazo bakaba bagenzura isantire ya Kanyabayonga.

Ibindi bitero bikomeye byumvikanye muri centre ya Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muri ibi bitero, humvikanye ibisasu bikomeye byangije byinshi, birimo amazu y’abaturage yasenyutse, ndetse bamwe mu baturage bakaba barahunze kubera ibisasu byarashwe buhumyi n’ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abambari bazo.

Mu gihe ibi bitero bikomeje, i Bukavu hahuriye abadepite n’abandi bategetsi bakomeye bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Intego y’iyi nama yari ugusuzuma icyakorwa kugira ngo umutekano ubashe kugaruka muri ibi bice bimaze igihe kinini bihungabanywa n’imirwano.

Iyi mirwano yerekana ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi. Kuba imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera no kwifatanya n’ingabo za Leta mu kurwana, bigaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo kugarura amahoro arambye. Inama y’abadepite i Bukavu ni intambwe nziza, ariko isaba ko hagira ingamba zifatwa zikarishye kandi zigamije guhosha burundu iyi mirwano.

Advertisements

Gushyira imbere ibiganiro n’imishyikirano hagati y’impande zihanganye, ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga, bishobora gutanga umusaruro mu guhosha iyi mirwano. Ibi nibitagerwaho, abatuye muri ibi bice bakomeza guhura n’ingaruka z’imirwano, harimo kubura ubuzima, gusenyerwa no guhunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top