Kigali huzuye amazu ya etage agiye gutuzwamo imiryango 534 y’abakuwe mu manegeka

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gukomeza gukura abaturage mu manegeka, kuri ubu i Nyarugenge hujujwe amazu y’ikitegererezo yo kuzatuzamo imiryango 534 yari isanzwe ituye mu manegeka.

Izi nyubako zuzuye mu Cyahafi mu karere ka Nyarugenge, ahahoze akajagari. Abantu bazatuzwa muri izi nyubako harimo imiryango yari isanzwe ituye muri ako kajagari ndetse n’imiryango yimuwe mu manegeka hirya no hino mu mugi wa Kigali.

Advertisements

Muri iyo miryango hari imiryango 131 yari isanzwe ihatuye ndetse n’imiryango 403 yimuwe mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali.

Amakuru ahari avuga ko izi nyubako zishobora kuzatawa tariki ya 4/7/2024,  ku munsi wo kwibohora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top