Umugore yashyize hanze amashusho y’urukozasoni y’umugabo we ari kumuca inyuma n’inshuti ye

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Asia yashyize hanze amashusho y’umugabo we ari kumuca inyuma n’inshuti ye magagara.

Uyu mugore wari umaza amezi 6 gusa ashakanye n’umugabo, avuga ko ubwo yari agiye kugira ibyo agura hanze y’urugo aribwo yagarutse, ageze muri salon yumva ibiri gusakuza mu cyumba.

Uyu mugore akigera mu cyumba yabaye nk’ukubiswe n’inkuba bitewe nibyo yahaboneye. Yasanze umugabo we aryamanye n’uwo yafataga nk’inshuti ye magara.

Uyu mugore ubusanzwe ngo yari yarashyize kamera mu cyumba cye n’umugabo kugirango ajye areba ibihe byiza agirana n’umugabo we, gusa umugabo ntiyari abizi ko iyo kamera ihari.

Advertisements

Umugore akimara kubafata yabuze icyo akora, bitewe n’umujinya yaterwaga nuko ari kubabwira ko bari mu makosa, aho kubyumva bakamurusha umujinya, yahise ababwira ko amashusho yabo agiye kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore ntakindi yakoze uretse gushyira aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ubundi ahazwi nko kuri X, abantu bakabona ikiganiro cyo kuruhukiraho.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top