Nyanza haravugwa amakuru y’umusore w’imyaka 26 wagiye gusaba ubuyobozi ko bwamwishyuriza amafaranga bamusigayemo ubwo yahabwaga ikiraka cyo kwica umuntu.
Uyu musore witwa Athanase Ntawupfabimaze w’imyaka 26, bivugwa ko mu mwaka wa 2023 yishe Clementine Mukeshimana w’imyaka 35 wari umugore wa Theophile Nyamurinda, afatanyije na Ndagijimana Vincent bahimba Mayambara w’imyaka 76, bahawe ikiraka na Theophile Nyamurinda w’imyaka 42 wahoze ari umugabo wa Nyakwigendera.
Amakuru avuga ko ubwo Theophile Nyamurinda yahaga ikiraka Athanase yamwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ndetse akabanza kumuha avanse y’ibihumbi 50.
Muri uku kwezi kwa gatandatu nibwo Athanase Ntawupfabimaze yagiye kureba umukuru w’umudugudu aramubwira ati “Nyakubahwa mwamfashije kwishyuza amafaranga yange ibihumbi 150 rwf Theophile Nyamurinda yansigayemo ubwo yampaga ikiraka cyo kwica uwahoze ari umugore we”.
Ubwo umuyobozi w’umudugudu yumvaga aya magambo, yahise amenyesha RIB igitaraganya, RIB nayo yahise ita muri yombi uwo musore ndetse na Theophile Nyamurinda wahoze ari umugabo wa Nyakwigendera hamwe na Ndagijimana Vincent bafatanyije gukora icyaha.
Uyu mugore yari yaratandukanye n’umugabo we bapfuye ko umugore atabyaraga, ndetse umugabo yari yarashatse undi mugore.
Ubwo nyakwigendera yicwaga, yishwe anigishijwe igitenge, ndetse kuva icyo gihe RIB yahise itangira iperereza.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Alphonse Muhoza ubwo yaganiraga n’UMUSEKE ducyesha iyi nkuru.