DNA zagaragaje ko umwana witwaga uwa Dj Dizzo ntanaho bahuriye nagato

Umusore wamenyekanye cyane nka Dj Dizzo, ndetse utarigize woroherwa n’ubuzima kubera uburwayi, yari aherutse gutangaza ko yibarutse umwana gusa byarangiye mu marira asanga umwana atari uwe.

Mu mwaka washize wa 2023 nibwo yatangarije imbaga nyamwinshi yari yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo muri Camp Kigali, ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye y’umuhungu.

Ibyo yabitangaje ubwo yari abajijwe n’abari aho niba ntacyo yakwibwira kugirango wenda aramutse agiye azagende asize umuntu umukomokaho.

Icyo gihe yavuze ko bidatinze araza kwibaruka umwana w’umuhungu, icyakora ntiyavuze uwo bagiye kumubyarana, gusa nyuma byaje kumenyekana ko ari uwitwa Nyiramutima Epiphanie w’imyaka 24.

Nyuma umwana yaje kuvuka ndetse ahabwa izina rya kabiri ry’uyu musore.

Gusa nyuma yuko umwana avutse, urujijo rwabaye rwinshi kuri Dj Dizzo ndetse n’inshuti ze za hafi kuko umwana mu kuvuka yarengejeho amezi abiri ku gihe yari kuvukira.

Advertisements

Dj Dizzo yigiriye inama yo kujya gupimisha ibizamini bya DNA kugirango arebe niba koko uyu mwana ari uwe. Gusa mu bizamini 4 byose byafashwe habuze nakimwe cyerekana ko umwana ari uwe. Ibizamini byose byerekanye ko Dj Dizzo n’umwana ntaho bahuriye.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top