Uko Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabwe kumvikana na FPR-Inkotanyi kugira ngo ajye gutabariza Umwami Baudouin

Habyarimana Juvénal wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994, yigeze gusabwa gusinya amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ye na FPR-Inkotanyi, abikora atabikuye ku mutima ahubwo ari ukugira ngo yemererwe kwitabira umuhango wo gutabariza umwami Baudouin w’u Bubiligi.

Muri Nyakanga 1992 nibwo ibiganiro bya Arusha byatangiye, bigizwemo uruhare na Leta ya Tanzania yari iyobowe na Julius Nyerere n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Icyari kigamijwe kwigwaho ni uguhagarika imirwano y’ingabo z’u Rwanda na RPA-Inkotanyi yari yaratangiye mu Ukwakira 1990.

Nubwo ingabo za Leta y’u Rwanda (Ex-FAR) zari zikomeje gutsindwa, abarimo Colonel Théoneste Bagosora ndetse n’umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, babanje kurwanya imishyikirano na FPR, ariko amahanga akomeza kotsa Habyarimana igitutu.

Habyarimana we icyo yasabwaga ni ukwemera ko hajyaho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho FPR n’andi mashyaka yagombaga guhagararirwa muri guverinoma nshya ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu nama yakoreye muri Perefegitura ya Ruhengeri ku itariki ya 17 Ugushyingo 1992, Habyarimana yabwiye abarwanashyaka ba MRND ko nubwo yakwemera gusinya amasezerano akubiye mu mishyikirano ya Arusha, atazabyubahiriza kuko “amahoro atava mu bipapuro”.

Umunyamakuru Colette Braeckman umaze imyaka irenga 30 akurikirana inkuru zo muri aka karere, aherutse gutangariza Top Congo FM ko yigeze gusura Habyarimana, amusobanurira ko u Rwanda rufite abaturage benshi, bityo ko impunzi z’Abanyarwanda zari mu mahanga zagombaga kugumayo.

Nk’umuntu ukomoka mu Bubiligi kandi wanavuganaga n’abari bahagarariye igihugu cye mu Rwanda, Braeckman yatangaje ko u Bubiligi bwashyize kuri Habyarimana igitutu kugira ngo asinye amasezerano ya Arusha, yagombaga gukemura ibibazo birimo n’iby’impunzi.

Baudouin wari umaze imyaka 42 ku ngoma, yatanze tariki ya 31 Nyakanga 1993, azize guhagarara k’umutima. Icyo gihe yari mu kiruhuko mu gace ka Motril gaherereye mu majyepfo ya Espagne.

Byari bisobanuye ko ibihugu byose byakolonijwe n’u Bubiligi, byari bifitanye umubano mwiza n’iki gihugu byashobora guhagararirwa mu gutabariza umwami.

Braeckman yasobanuye ko u Bubiligi bwamenyesheje Perezida Habyarimana ko agomba kwemera gusinya amasezerano ya Arusha kugira ngo ahabwe ubutumire bwo kujya gutabariza Umwami Baudoin.

Yagize ati “Mu 1993, u Bubiligi bwashyize igitutu cyinshi kuri Perezida kugira ngo asinye amasezerano ya Arusha. Baramubwiye bati ‘Nutayasinya, ntabwo uzatumirwa mu muhango wo gutabariza Umwami Baudouin. Yemeye kuyasinya, yurira indege imujyana mu Bubiligi kandi ni we Mukuru w’Igihugu watumiwe mbere y’abandi.”

Advertisements

Tariki 4 Kanama 1993 nibwo amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono, habura iminsi itatu ngo Umwami Baudouin atabarizwe. Gusa ntabwo Habyarimana wapfuye tariki ya 6 Mata 1994 yigeze ayashyira mu bikorwa kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top