“Mumenye ko bamwe dutaha n’amaguru musoze inteko vuba twitahire” Burundi abadepite basigaye bagenda n’amaguru

Depite Athanase, uzwi ku izina rya Cokoroko, ubwo bari mu nteko ishinzwe amategeko y’u Burundi, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ibura rya peteroli muri iki gihugu, we na bagenzi be baparitse imodoka mu ngo, bagafata icyemezo cyo kujya bagenda n’amaguru. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu mujyi wa Bujumbura, aho imodoka zigaragara kuri sitasiyo za lisansi ari nke kandi n’izihari zikamaraho igihe kirekire zitabona peteroli.

 

 

 

 

Ku itariki ya 12 Kamena 2024, ubwo abadepite bo mu Burundi baganiraga n’ibiro bishinzwe umutungo w’igihugu ku ngengo y’imari yateganyirijwe umwaka wa 2024/2025. Muri iyi nama, ibibazo byerekeye ibura rya peteroli byabaye ingingo ikomeye cyane, by’umwihariko mu mujyi wa Bujumbura.

 

 

 

 

Ubwo barimo bavuga kuri iki kibazo  Depite Hatungimana yasabye ko bagenzi be bategereza Minisitiri ushinzwe ikigega cya Leta kugira ngo abashe gusubiza ibibazo by’ibura rya peteroli ku wa 13 Kamena 2024. Uyu mudepite yongeyeho ko bagomba gusoza inteko kare bagataha kuko hari abataha n’amaguru. Yagize ati “kandi mu menyeko hari abataha n’amaguru mutureke dutahe”.

Advertisements

 

 

 

 

Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, muri Mata 2024 yavuze ko ikibazo cy’ibura rya peteroli kiri hejuru y’ubushobozi bwe kubera ibihano u Burundi bwafatiwe n’amahanga kuva mu 2015. Yagize ati “Ni ikibazo tumazemo imyaka ibiri cyangwa irenga ku ibura rya peteroli. Usanga imodoka zimara igihe kirenga icyumweru kuri sitasiyo. Njye nka Minisitiri w’Intebe nta gisubizo mfite. Igikomeye cyane ni uko ibiri kuba ubu byose ari ingaruka mbi za bya bihano twafatiwe kuva mu 2015. Ntihagire utekereza ko bimanutse biva mu ijuru.”

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top