Dore ibyo Umunyarwanda agomba kuba yujuje kugirango yemererwe gutunga imbunda ku giti cye

Mu kiganiro na RBA umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ibisabwa kugirango umuntu yemererwe gutunga imbunda ku guti cye mu Rwanda.

 

ACP Rutikanga yavuze ko itegeko riteganya amahirwe ku musivili kuba nawe yakwandikira Pilice kubera impamvu runaka akemererwa gutunga imbunda ku giti cye kandi ariwe uyibikiye.

Ati “Ariko kugirango utunge imbunda hari ibyo ugomba kuba wujuje. Icya mbere kuba uzi kuyikoresha neza cyangwa wemera kubyigishwa, icya kabiri ugomba kwemera ko uzajya uhora witoza kugirango urebe neza niba wibuka kuyikoresha.”

“Icya gatatu ugomba kugaragaza ububiko n’uburyo uzayibika, kuko sibyiza ko ibikwa ahabonetse hose, icya kane ugomba kugaragaza ko ufite ubuzima buzira umuze cyane cyane, kumva, kureba, ndetse n’ingingo zose z’umubiri, ikingenzi cyane kuba ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza cyane”.

Yasoje avuga ko igikomeye cyane ari ‘IMPAMVU’, impamvu ushaka gutunga imbunda kugirango utunge imbunda bisaba ko ugomba kuba ufite impamvu yumvikana ndetse ifatika igaragaza ko koko ucyeneye gutunga imbunda.

Impamvu umuntu atanga igaragaza ko acyeneye gutunga imbunda, niyo ubuyobozi bwicara hamwe bukayigaho, hagasuzumwa niba koko ukwiye gutunga imbunda cyangwa utayikwiye.

Muri iki kiganiro kandi ACP Rutikanga yagaragaje ko kuri ubu abantu basaba gutunga imbunda bagabanyutse cyane ugereranyije n’ababisabaga hagati ya 2005 na 2009, avuga ko ababisabaga cyane muri icyo gihe bari abacuruzi.

Naho Umuvugizi wa RIB we yatangaje ko kuva mu myaka 5 ishize, RIB imaze gukurikirana ibirego 92 by’abantu batunze imbunda mu buryo butemewe n’amatego.

Advertisements

ACP Rutikanga kandi yasabye abantu kwitwararika, aho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategwko, yakwandikira ababishinzwe agahabwa amahirwe yo gutunga imbunda ku buryo bwemewe n’amategeko.

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top