Jude Bellingham ni umukinnyi wabigize umwuga ufite imyaka 21 wabonye izuba 29/06/2003 avukira mu gihugu cy’u Bwongereza akaba Ari muri bamwe bahzatoranwamo umwe uzegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi k’umugabane w’uburayi mu mupira w’amaguru.
Jude Bellingham ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Real Madrid yafashije ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona yumwaka ushize ndetse na champions league ya 15 yatumye ikipe ye ikomeza kwerekana ko Ari ikipe y’isi.
Mu mukino wa mbere England yahuye na Serbia muri Euro 2024 yafashije ikipe ye gutahana intsinzi y’uyu munsi kubera igitego yatsinze mo nuko baza gusoza umukino England itsinze Serbia 1-0.
Igitego kimwe rukumbi Jude Bellingham yatsinze mu mukino cyatumye aca agahigo ko kuba abaye umukinnyi wa kabiri ubashije gutsindira igitego igihugu cye muri Euro n’igikombe cy’isi ukiri muto.
Akagahigo Jude agaciye nyuma Yuko uwitwa Owen nawe yari yaragaciye ibi ngibi bitumye Jude Bellingham akomeza kwandika izina rye mu bitabo by’amateka y’isi mu mupira w’amaguru.
Jude Bellingham nyuma y’umukino yatangaje ko yishimye intsinzi nabonye no kuba aciye aka gahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto ubashije gutsindira ikipe ye y’igihugu akiri muto .
Jude yahise avuga ko agiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo nawe azabashe gutwara igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi.