Nyuma y’uko Simba SC yo muri Tanzania yemeje ko yatandukanye n’Umurundi Saido Ntibazonkiza, amakipe y’i Kigali yahise amurwanira ashaka kumusinyisha.
Uyu Muzehe wa kazi Ntibazonkiza Saido, afite imyaka 37 y’amavuko, akaba asanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Simba SC (yasojemo amasezerano) ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’.
APR FC yemeye gutanga amadorari ibihumbi 40 kuri Saido Ntibazonkiza gusa amakuru atugeraho akavuga ko Rayon Sports nayo yari yabanje kumuganiriza.
Advertisements
Saido Ntibazonkiza yanyuze mu makipe atandukanye hano muri Africa y’Iburengerazuba nka Yanga Africans, Vitalo y’iwabo mu Burundi ndetse na Simba SC.