Rutahizamu Ani Elijah uherutse gusinyira Police FC, yerekeje i Burayi nta mukino n’umwe ayikiniye

Rutahizamu w’umunya Nigeria, Ani Elijah uheruka gusinyira Police FC, yerekeje mu Bubiligi, aho agiye mu igeragezwa mu ikipe ya 𝐑𝐨𝐲𝐚𝐥 𝐂𝐡𝐚𝐫𝐥𝐞𝐫𝐨𝐢 𝐒C.

Ani Elijah agiye gukore igerageza muri iyi kipe ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, akaba agiye adakinnye umukino n’umwe muri Police FC kuko yayisinyiye muri iyi mpeshyi.

Biteganijwe ko Ani Elijah uheruka no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi doreko yanahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, natsinda igeragezwa azahabwa amasezerano y’imyaka 5 muri iyo kipe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ahagana saa 20:00 z’umugoroba, nibwo Ani Elijah yafashe indege yerekeza mu Bubiligi, aho agiye mu igerageza mu ikipe ya Charleroi yaritsinda akazahita ayisinyira.

Ani Elijah yari yasinyiye Police FC tariki 5 Kamena 2024, amasezerano y’imyaka ibiri, aho yari imukuye muri Bugesera FC.

Byitezwe ko uyu musore azamarayo icyumweru kimwe ari muri iyi kipe, yamushima agasinya amasezerano y’imyaka 5 ndetse akaba yatangwaho asaga miliyon 300 z’amanyarwanda agahabwa Police FC.

Ikipe ya Charleroi Elijah agiye gukoreramo igerageza, ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, yashinzwe mu 1904. Iyi kipe kandi yazamutse mu cyiciro cya mbere bwa mbere mu 1947-48.

Advertisements

Igihe kiza yagize muri shampiyona ni ugusoreza ku mwanya wa kabiri mu mwaka w’imikino 1968-69.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top