Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa yahiye asinyira ikipe ye amasezerano mashya byemewe n’amategeko

Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports  yasinyiye Vita Club ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria.

Bombi berekanywe n’iyi kipe y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

Luvumbu wari inshuti y’abafana ba Rayon Sports, yatandukanye nayo kubera kwishimira igitego akora ikinyemetso gifite aho gihuriye na politiki.

Byabaye mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pelé Stadium, hari tariki 11 Gashyantare, hagati ya Rayon Sports na Police FC, Luvumbu yatsinze igitego agiye kucyishimira akora ikimenyetso apfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki gikorwa ni icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n’abaturage ba Congo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Advertisements

Héritier Luvumbu yahise ava i Kigali, yerekeza iwabo muri RDC anyuze i Goma, yakirwa nk’intwari n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top