Perezida Kagame Paul, umukandida wa FPR Inkotanyi, ubwo yari arimo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, umuturage yamubwiye ijambo ryatangaje benshi.
Perezida Paul Kagame ubwo yari arimo ageza ijambo ku banyamuryango n’inshuti z’umuryango ku kibuga cya Busogo i Musanze, yagarutse ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda ndetse n’abashaka kuwuhungabanya.
Atarasoza kuvuga iri jambo, umwe mu baturage bari aho, yahise agira ati ‘Tuzabavuna’, Kagame akimara kumva iri jambo, yahise aseka avuga ko ibyo atariwe ubivuze gusa avuga ko azaba ari kumwe nabo.
Nyuma yijambo Perezida Paul Kagame yagezaga ku baturage bari aho, yashimiye indi mitwe ya Politiki yemeye kumushyigikira muri aya matora.
Ashimiye kandi andi mashyaka adashyigikiye FPR Inkotanyi, ayashimira kugerageza no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ni mu gihe abakandida ku myanya wa Perezida wa Repubulika, nabo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu gusa ubwitabire bwari hasi ugereranyije na Perezida Paul Kagame.
Biteganyijwe ko amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, aho hazatorwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’abadepite.
Ubundi umuti ni uyu w’umunsi wa mbere wo kwiyamamaza 😂😂
Tuzabavuna!
Ibyo ni wowe ubivuze!
Ariko nanjye nzaba mpari 🫡👊🏿 pic.twitter.com/yk0Ij0xunV
— Rigoga Ruth (@rigogaruth) June 22, 2024