Mpayimana Philippe uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko naramuka atowe azahita ahindura izina ry’ikipe y’igihugu Amavubi

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mpayimana Philippe uri kwiyamamaza, yatangaje ko mu gihe yaba atowe, yahindurira izina ikipe y’igihugu y’u Rwanda, rikava ku ‘Amavubi’, hagashakwa irindi zina rifite uburemere.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nibwo Mpayimana Philippe yatangaje ibi, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama.

Philipe yavuze ko muri siporo y’u Rwanda hakiri icyuho kuko usanga Akagari gakoresha irushwana hakabura n’ibihumbi bitanu by’ishimwe, cyangwa ugasanga n’abayobozi badakurikirana amarushanwa.

Yagize ati” Icyuho kirahari kuko ntabwo ari ubwambere tureba mu Mirenge yacu bagakoresha irushanwa ry’utugari, Akagari gatsinze kakabura byishimwe. Bigaragara nabi ni ibintu bidashoboka, wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari, niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu tugomba gusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge.

Nta yihari impamvu nabivuze ni uko nzi ko ntayigeze iteganwa. Usanga begeranya ubusabusa ukabona rimwe na rimwe n’abayobozi b’Umurenge ntibanakurikirana n’amarushanwa yo hasi, ugasanga rero icyo ni ikintu cy’ingenzi tugomba gushyiraho”.

Uyu mukandida wigenga uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yanavuze ko we mu gihe yatorwa yasaba ko izina ‘Amavubi’ ryahawe ikipe y’igihugu rihindurwa bitewe n’uko nta buremere rifite.

Advertisements

Ati” Ningera ku kibazo cya siporo njye nanasaba rwose ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo. Ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top