Mu Karere ka Nyamagabe, habereye impanuka y’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kaduha yari irimo abantu 5, ikuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, umushoferi wayo ahita ahasiga ubuzima abandi 4 barakomereka.
Byabaye kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko bituma imodoka ita umuhanda.
Yagize ati “Impanuka yabaye saa Kumi n’igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi 1 abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’aho yarageze n’imiterere y’umuhanda (umuhanda w’itaka ufunganye kandi mu ikorosi)”.
SP Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi aho impanuka yabereye hari mu muhanda w’igitaka kandi ufunganye bituma imodoka itabasha gukata ikorosi ibirinduka munsi y’umuhanda.
SP Kayigi atanga ubutumwa anibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kutirara bakagenda nabi mu mihanda y’itaka kuko impanuka ibera aho ariho hose n’isaha iyo ariyo yose.
Ati “Si byiza gutwara nabi imodoka witwaje urwego ukorera cyangwa icyo ukora kuko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese”.
Mu bukangurambaga bwa Polisi muri Gahunda ya Gerayo Amahoro bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza mu muhanda kuko impanuka ziba kuri bose.