Mu Karere ka Gakenke, mu murenge wa Gashenyi mu kagari ka Nyacyina, umudugudu wa Ruhore, habereye impanuka y’imodoka yari itwaye Gitifu w’Akarere ka Rulindo yagonganye n’umunyonzi bivugwako yaguyemo umuntu wari utwaye igare.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ku i saa kumi n’imwe n’igice ikaba ari imodoka ifite Pulake RAF 300E, yari itwawe na Meya wa Rulindo wavaga i Musanze yerekeza i Rulindo yagonganye n’igare ryavaga mu murenge wa Base wo mu Karere ka Rulindo yerekeza Nyacyina muri Gakenke.
Hakizimana Jules w’imyaka 18 y’amavuko niwe wari utwaye igare, ahetseho Tubashimiyimana Viateur witabye Imana nyuma y’uko yari yagejejwe kwa muganga.
Icyateye iyi mpanuka bivugwa ko byatewe n’imodoka nyinshi za nyuranagagamo, uwari utwaye igare anyura kuri mugenzi we bimuviramo kugongana n’imodoka.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uwari utwaye igare washatse kunyura kuri mugenzi we akagongana n’imodoka,
Yagize ati:”Umunyonzi yageze hariya adepasa igare ajya mu gisate cy’undi muhanda asangayo imodoka,tuvuga rero ko ikinyabiziga cyagonze ikindi iyo cyagisanze mu muhanda wacyo,…”.
SP Kayigi yaboneyeho no kubwira abakoresha umuhanda bose ko ibi bihe byo kwiyamamaza(Campaign) bagomba gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda yose uko ateganywa n’amategeko,