Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gutangazwa nibyo Uwahoze ari umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pondit akomeje gutanga.
Nyuma y’amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Yago yariye amafaranga asaga million 24 y’umugore witwa Dabijoux amubeshya ko amukunda, ndetse nyuma hakaza kujya hanze amajwi Yago arimo yiyama Dabijoux, kuri ubu Yago akomeje kwiyama abandi bantu barimo The Cat, n’abandi bahanzi bagenda bamuvuga ndetse bigira abo hejuru kandi ngo ari we wabazamuye.
Yago ubwo yari ari mu kiganiro k’imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko hari abahanzi yafashije kuzamuka ndetse akabafasha bakiri hasi cyane ku buryo niyo bazaga muri interview ye, ariwe wabategerega ndetse akanabatunga. Muri abo bahanzi uvugwa cyane ni Bruce Melodie.
Yago kandi yavuze ko hari bamwe mu bantu bishyurwa ngo bamugushe hasi yibagirane, ndetse akavuga ko bamwe muri abo bantu bafitanye biffu ishingiye kuko yagiye yanga kubakorera ibyo bashaka.
Yahishuye ko umugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka The Cat, muri 2020 ubwo Yago yakoraga muri Miss Rwanda, yamupfumbatije akantu ngo yemere kumukorera ajye amuha amakuru y’ibibera mu gikari cya Miss Rwanda ariko undi arabyanga avuga ko adashobora gukorana n’abantu nkawe.
Icyo gihe muri Miss Rwanda havugwagamo ubusambanyi(abakobwa bakwa happiness), doreko byaje kugera no mu nkiko bituma iri rushanwa riba risubitse ubu rikaba ritagikorwa.
Kuva ubwo ngo nibwo biffu ya Yago na The Cat yazamutse ndetse ngo The Cat yahise yigamba ko azagwisha Yago byanze bikunze. Yabyigambye ubwo yafataga Logo ya Yago akayicishamo akakubo ku mutuku, avuga ko nyiri logo agiye kugwa hasi vuba cyane.
Nyuma yicyo gihe Yago yaramenyekanye cyane, ariko mu mpera za 2023 no kugeza magingo aya Yago yatangiye kugwa hasi, ndetse abantu bamwe na bamwe batangira kumwibagirwa.