Igisubizo Perezida Kagame yasubije uwamubajije niba ari umututsi cyangwa niba ari umuhutu

Perezida Paul Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko hari umuntu wigeze kumubaza niba ari Umututsi cyangwa Umuhutu, gusa abivuga nabi mu buryo bugaragaza ko atazi amateka y’u Rwanda.

Iby’iyi nkuru y’uyu muntu, Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.

Mu Ijambo yagejeje ku baturage barenga ibihumbi 300 bari bitabiriye iki gikorwa, Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye ariko yashibutsemo ubutwari.

Yagize ati “Iki gihugu cyacu mureba cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bukarangizwa n’undi muntu, ntabwo ari byo. Rero niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nka mwe, abantu nka twe, ariko ibyo ni ibikwiriye guhoraho, bikwiriye guhora biranga u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko kugira ngo u Rwanda rukomeze kurangwa n’ubu butwari, hari icyo bisaba.

Ati “Ibyo rero kugira ngo bihoreho, Abanyarwanda bahitamo neza, bumva neza, Abanyarwanda bakora neza. Twagize Imana rero muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR.”

Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kurangwa n’iyi myitwarire y’ubutwari bazagera kuri byinshi bizacecekesha n’abirirwa bibasira u Rwanda.

Yifashishije urugero rw’ibyamubayeho, maze agaragaza ko hari n’abibasira u Rwanda batazi amateka yarwo kuko hari uwigeze kumubaza niba ari Tutu (ashaka kuvuga Hutu) cyangwa Hutsi (ashaka kuvuga Umututsi).

Ati “Ariko muzi ko abenshi banatuvuga batanatuzi […] Hari uwigeze kumbaza, muri ibi babaza rero buri munsi, baranasuzugura, arambaza ngo ariko uri iki wowe? ngo uri Tutu (Umuhutu) cyangwa uri Hutsi (Umututsi)? Ntazi n’ibyo ari byo ariko arambaza, ndamubwira nti ’njye mu Rwanda ndi ibyo Byose ariko n’ibindi utavuze’.”

Yakomeje agira ati “Ubwo yashakaga kumbaza niba ndi Umuhutu cyangwa ndi Umututsi ariko ngo Tutu cyangwa Hutsi, ndamubwira nti ’ni ibyo byombi ariko n’ibindi’, nti ’ariko ibyo byose bikubiye mu kuba Umunyarwanda nti ’ndi Umunyarwanda’.”

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubaha abo banyamahanga gusa ariko nabo bakubahwa.

Advertisements

Ati “Mubane nabo, mubahe agaciro, mububahe ariko gusa ari uko nabo babahaye agaciro kandi banabubashye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top