Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo abafite ababo bahitanwe n’impanuka ya bisi yabagonze abari kujya kumwamamaza

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango y’abafite ababo bahitanywe n’impanuka yo mu muhanda yatwaye ubuzima bwa bamwe mu baturage bari bagiye kumwakira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, yahereye mu Karere ka Huye, ahari haje abaturage barenga ibihumbi 300 baturutse mu bice binyuranye by’iyi Ntara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo abantu benshi berecyezaga ahabereye iki gikorwa, habaye impanuka yabereye mu Kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, aho Bisi yerecyezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda, bane bakahasiga ubuzima.

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ijambo yagejeje ku baturage bari baje kumwakira mu kwiyamamaza, yagarutse kuri iyi mpanuka.

Ati “ndetse bamwe bagatakaza ubuzima, abandi bagakomereke, rwose nagira ngo nifatanye namwe. Hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye abavandimwe babo, cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe, harakorwa igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bavurwe.”

Yaboneyeho kandi gusaba abantu kwitwararika muri ibi bikorwa, nubwo ntawabuza impanuka kuba, ariko abantu na bo bakwiye kurushaho kwitwararika kugira ngo ibi bikorwa byo kwiyamamaza bikomeze kugenda neza.

Yaboneyeho kandi kugaruka ku bantu babiri batakarije ubuzima mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga umubyigano kubera abantu benshi bari baje muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, na bwo yihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera.

Ati “N’umuntu umwe ntagapfe muri ubwo buryo. Abantu barapfa, ariko bapfa mu buryo busanzwe. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyo byago.”

Advertisements

Yasabye abantu ko muri ibi bihe bamugaragariza ibyishimo, abyishimira, ariko ko byakorwa mu buryo bw’ubushishozi kugira ngo hatagira abakomeza kubura ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top