Hakim SAHABO w’ikipe y’igihugu Amavubi agiye gusinyira ikipe ikomeye yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe vuba aha

Umukinnyi w’Umunyarwanda, HAKIM SAHABO ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, agiye gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Leicester City iyoboye isiganwa ryo gushaka umukinnyi wo hagati mu kibuga w’umunyarwanda, usanzwe ukinira ikipe ya Standard de Liege yo mu Bubiligi.

Usibye Leicester City yifuza Sahabo, hari n’andi makipe yo mu Budage amwifuza arimo Hoffenheim na Eintracht Frankfurt nazo ziri mu byo gushaka uyu musore.

Ikinyamakuru L’Avenir cyatangaje ko ikipe ya Leicester yatanze miliyoni 5 z’ama-euro n’ibindi bihembo. Gusa ariko Standard de Liege yo ifite gahunda yo kugumana Hakim Sahabo.

Mu gihe Hakim Sahabo yaba aguzwe, azaba abaye umukinnyi wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukininnye mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Leicester City yakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ku nshuro ya mbere, hari mu mwaka w’imikino wa 2015-16.

Advertisements

Hakim Sahabo w’imyaka 19 y’amavuko, yavukiye mu Bubiligi gusa mama we ni umunyarwandakazi. Sahabo akaba amaze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi imikono 3.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top