Ifoto ya Gen Sultan Makenga na Corneille Naanga baseka yaciye amazimwe.

Ifoto y’aba bagabo bakomeje gutitiza Leta ya Kinshasa, yagaragaraye ku rubuga nkoranyambanga rwa X rw’umwe mu banyapolitiki wahoze mu Ishyaka rya UDPS witwa Yanicl Tshisola, aho yagiraga ati: “Ubumwe bwacu ni bwo buzatubohora”.

Iyi foto y’aba bagabo baseka, igaragaye mu gihe bamwe mu banyekongo barwanya M23/AFC bari bamaze iminsi bavuga ko Maj Gen Sultan Makenga yaba yarirukanywe na Col.

Corneille Naanga Yebelu ku buyobozi bw’igisirikare cya M23, gusa ubuyobozi bw’uyu mutwe bukaba bwarabibeshyuje binyuze ku muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka wemeje ko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa.

Imitwe n’imiryango itandukanye irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa yihurije mu ihuriro ryiswe AFC (Alliance Fleuve Congo), bitera ikibazo gikomeye Perezida Antoine Félix Tshisekedi Tchilombo, cyane ko abakurikiranira hafi Politiki ya DR Congo bemeza ko ihuriro AFC rimaze kwinjirwamo n’amashyaka, imiryango ndetse n’imitwe yitwaje intwaro myinshi, ku buryo bishobora guhindura ishusho y’urugamba.

Advertisements

Imirwano hagati y’igisirikare cya DR Congo, FARDC n’abagifasha na M23 irakomeje mu bice bitandukanye, nyuma ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru, kuri ubu ikaba ikomereje mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero ndetse na tumwe mu duce two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Corneille Naanga na Gen Sultan Makenga bagaragaye baseka bambaye ingofero zidatoborwa n’amasasu ndetse n’imyenda ikingira ibindi bice.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top