Dore amabara azifashishwa mu matora ya Perezida n’abadepite

Impapuro z’itora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, zizaba zifite amabara abiri atandukanye ariyo Umweru na Kaki.

Nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, gutora Perezida hazakoreshwa ibara ry’umweru mu gihe mu gutora abadepite hazakoreshwa ibara rya kaki.

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo muri Nyakanga 2024 azabera umunsi umwe, kandi mu cyumba kimwe cy’itora, NEC irerekana uburyo inzira y’itora izaba iteye.

Muri iyo nzira y’itora, uzatora azagera ahateganyirijwe gutorera yakirwe n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora, arebe ko ugiye gutora yujuje ibisabwa birimo n’indangamuntu, habanze imbere abafite intege nke.

Intabwe ya kabiri, ni ukugenzura ko uje gutora ari kuri liste y’itora, nibasanga abyujuje ahabwe urupapuro rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.

Akimara guhabwa urwo rupapuro azajya mu bwihugiko bwa mbere, atore ateye igikumwe cyangwa avivuye akoresheje ikaramu, narangiza asohoke mu bwihugiko ajye gushyira urwo rupapuro yatoreyeho mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru kagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.


Umaze gutora Perezida kandi, arongera agahabwa urupapuro rufite ibara rya kaki rugenewe gutoreraho abadepite, yinjire mu bwihugiko bwa kabiri atore Abadepite akoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura akoresheje ikaramu.

Nyuma yo gutora, uwatoye azasohoka mu bwihugiko ajyane urupapuro yatoreyeho Abadepoite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho Abadepite.

Nyuma yo gutora Perezida n’Abadepite, uwatoye azashyirirwaho wino yabugenewe ku rutoki, ahasigaye asohoke mu cyumba cy’itora.

Advertisements

Mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024, ibiro by’itora bizakoreshwa ni 2591, mu Rwanda no mu mahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top