Bamwe mu Banyarwanda bavukijwe uburenganzira bwaboguhera mu 1959 barashwiragijwe kuko ngo aho bajyaga hose bahigwaga n’ubutegetsi bwari mu Rwanda, bavuga ko bishimiye gutorera mu Rwanda rwabo kandi bagatora uwo bashatse nta nkoni ibari mu bitugu.
Abanyarwanda bahizwe mu Rwanda kuva mu 1959 bazira uko bavutse, bakaza kwirukanwa mu gihugu bazira ko ari Abatutsi bishimira ko bafite igihugu cyiza kitagendera ku moko nk’uko Umusaza Gasasira Samuel ufite imyaka 76, abivuga.
Yagize ati: “Twe twari turi iyo mu bihugu binyuranye kuko hari n’aho umuntu yamaraga umwaka umwe, ariko twumvaga ko mu butegetsi bwa Habyarimana, umukandida yabaga ari umwe na bwo umuntu agatora bamuhagaze hejuru, muri Zaire (Kongo Kinshasa) ho twagombaga gutora dukurikije amoko na bwo ugatora uwo bakubwiye, ntabwo rero tukiri kuri iyo ngoyi ntora uwo nshatse kandi umunyarwanda wa Kanyarwanda atari Perezida Kanyamahanga.”
Nyirandegeya Winifrida na we avuga ko yakuriye mu buhungiro akaba afite imyaka 66 y’amavuko, avuga ko nta cyiza nko gutorera mu gihugu cyawe.
Yagize ati: “Ubu mu Rwanda nta gahunda yo gutorera mu gatsiko ugendeye ku moko n’akarere, twabayeho mu buzima bubi twitwa impunzi nta burenganzira tugira muri ibyo bihugu, ariko igihe cyagera tugasabwa amajwi, njye ku myaka yanjye ni yo nakwitaba Imana naba nguye mu gihugu cyanjye kandi nitoreraga Perezida uzanyobora mu gihugu cyanjye.”
Kuba hari abishimira ko bitorera Umukuru w’Igihugu mu Rwanda mu buryo busesuye bishimangirwa n’abandi bantu bageze mu zabukuru bakuriye mu Rwanda nk’uko Umukecuru Nyiransabimana Mariam wo mu Murenge wa Cyuve bigaragara ko yavutse mu 1935, we avuga ko kuri we amenye amatora y’ukuri guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ubu ni bwo turi mu Rwanda nyarwo aho umuntu yisanzuye njye navutse ku ngoma ya cyami, kugeza ubwo bahambirije ikitwa Umututsi arangazwa, abasigaye mu gihugu bose natwe twakoraga icyo bita ingirwamatora, nta ruhare twayagiragamo, yemwe hari n’ubwo batugeragaho nimugoroba tugasinya bakatubwira ngo ntituzirirwe tuza ku matora, ubu rero ni bwo navuga ko u Rwanda ari bwo rugize Demokarasi.”
Uyu mukecuru akomeza agira ati: “Natoye Perezida Kayibanda ndetse na Habyarimana, ariko nta mutuzo byaduhaye kuko buri mwaka hapfaga Abanyarwanda, abandi bakangazwa nyuma y’amatora, njye nsigaje iminsi mike yo kubaho ku Isi no mu Rwanda kuko ndashaje ariko nzasiga u Rwanda ruri mu bumwe nzabwira Imana ngo yarakoze kuko abuzukuru bacu bafite Igihugu cyiza.”
Kuba u Rwanda rukora amatora mu bwisanzure nanone bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Jean Claude, na we uvuga ko amaze gutora inshuro zigera kuri 4 mu buzima bwe.
Yagize ati: “Njye ntabwo nakubwira ngo nzi abayobozi benshi kuko najijutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kera amatora ngo ntabwo yari ashingiye ku burenganzira n’inyungu z’umuturage, kuko bashingiraga ku nyungu z’umuyobozi bagendeye ku moko n’uturere. Ubu rero nshima ko buri Munyarwanda atora mu bwisanzure, amatora mu Rwanda ni gahuzabanyarwanda.”
Nsengimana asaba ko n’ubwo batari bamenya ibiva mu matora ariko utorwa wese bamushyigikire, bazirikana ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buzubaka u Rwanda.
Akarere ka Musanze gafite ahantu 72 ho gutorera, n’abaturage basaga ibuhumbi magana abiri bitabirira amatora.