Witondere cyane imico yawe kuruta uko abandi bakuvugaho, kuko imico yawe nicyo uri cyo mu byukuri, mu gihe uko abandi bakuvuga ariko bo batekereza ko uri.
Ubuzima ni bugufi, ntabwo umwana w’umuntu aramba. Imyaka tumara ku isi abenshi tuba tumeze nk’abafashe igihe mu ntambara. Mbese wowe mugenzi wanjye dufatanije umuruho n’imibabaro y’iyi si wowe ubona gute ubuzima ? Aho imyaka tumara ntubona ko ari myinshi kubera ubayeho nk’uri muri gereza cyangwa ubona ari micye kubera ubayeho muri Paradizo ku isi ?.
Njye mbona ko imyaka tumara ku isi irahagije ngo twishimire ubuzima kuburyo nidutabaruka tuzagenda dushima Imana. Gusa iyo ubayeho nabi, akenshi wabigizemo uruhare, ubuzima buhinduka nka gereza, ugasanga umuntu ahorana ibibazo, ubwihebe, kwigunga n’ibindi.
Gerageza gukora neza kandi ubane n’abandi neza, ugire indangagaciro nzima urebe ngo ubuzima buraba bwiza cyane,
Nta marira warira yahindura ahahise, nta n’amaganya waganya yahindura ahazaza, kwihangana no gukomera ni byo byonyine byabasha kukugeza aho ushaka.
Incuti zikundana ibihe byose, ariko haba incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe
,Umuryango si abo muhuje amaraso gusa ahubwo ni abagufata ukuboko igihe ubikeneye. Inshuti ya hafi yakurutira umuvandimwe wa kure.