Mu gihe bamwe babyishimira bazi ko ari ikimenyetsi cyiza, inzobere mu buvuzi zo siko zibibona kuko zigaragaza ko ari impuruza yo kwibasirwa n’ubundi burwayi burimo n’ibibyimba byo muri nyababyeyi.
Urubuga rw’Ikigo cy’Ubuvuzi cy’Abanyamerika, Cleverland Clinic, rugaragaza ko uwibasirwa n’izo ntekerezo hari n’igihe y’ibonaho ibimenyetso nk’iby’umugore utwite birimo kubura imihango, kugira isesemi akanararikira ibiryo runaka nk’uko biba ku bagore batwite, kwiyongera kw’ibilo no kumva umwana mu nda, kubona inda ye ikura n’ibindi, ariko byose atari ukuri.
Cleverland Clinic ivuga ko uwibasirwa na ‘Pseudocyesis’ aba afite ibibazo byo mu mutwe yatewe no kumara igihe kinini ashaka kubyara ariko bikanga (ubugumba), kuvamo kenshi kw’inda, gupfusha umwana, kwibasirwa n’indwara y’ubwoba bwo gutinya gutwita (tokophobia), gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.
‘Pseudocyesis’ kandi ishobora kuba impuruza y’uko umugore ari kwibasirwa n’ibibyimba bifata nyababyeyi ku buryo ativuje kare byamuviramo ubugumba, agahinda gakabije n’ihahamuka, gucura, kanseri n’ibindi.
Uwibonaho ibimenyetso nk’iby’umugore utwite kandi atari ko biri agirwa inama yo kugana abahanga mu buvuzi bwo gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu bakaba bamusuzuma bakamugira inama z’uko yivuza, ndetse no kugana abajyanama mu mitekerereze mu gihe yaba atekereza ko ari kubiterwa n’ibirimo agahinda gakabije.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP