Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya 

Iyo abantu bagitangira gukundana bashobora gukora amakosa akaba yatuma batandukana vuba, cyangwa n’iyo bakomeza gukundana bakazabana nabi kuko batabyitwayemo neza kuva mu ntangiriro.

Dore amakosa buri bantu bagitangira gukundana bagomba kwirinda:

1. Kwihutisha ibintu

Iyo abantu bagitangira gukundana baba bafite byinshi bagomba kwiganaho, nyamara hari ubwo umwe aba aje afite gahunda y’ubukwe ugasanga ahise ayikubita kuri mugenzi we. Hari n’abahita batangira kwibaza abana bazabyara n’ibindi. Urugendo rwo gukundana rugomba kugenda intambwe ku yindi nta kwihutisha ibintu.

2. Kuvuga cyane ku bo mwigeze gukundana

Ntabwo ari byiza ko iyo utangiye gukundana n’umuntu uhora umubwira amateka y’abo mwakundanye n’uko byagenze. Gerageza kugira aho ugarukira ibindi aba azagenda abimenya uko iminsi ishira muri kumwe.

3. Kwiburira umwanya

N’ubwo uba ugiharaye uwo mukundana ntabwo ari byiza ko umwanya wose uwumuharira ngo wowe wiburire umwanya. Kuva mugitangira gukundana, ishakire umwanya wawe uhagije wigengaho aho kuba ibyo ukora byose usa nk’aho ariwe ugukoresha. Ufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro utagendeye ku bitekerezo bye.

4. Kwibwira ko byose bigomba kugenda neza

Ntabwo ibibazo hagati y’abakundana biba gusa ku bamaranye igihe kirekire. N’abamaranye igihe kigufi bagira ibyo batumvikanaho kandi ntabwo bivuze ko biri butume muhita mutandukana.

5. Kwitangira cyane urukundo rwanyu 

Si byiza kuba wakitangira urukundo rutari rwashinga imizi ngo utangire kuroshoramo cyane. Aha igishoro ntabwo bivuze imitungo gusa, ahubwo hazamo igihe, ibitekerezo n’ibindi. Genda gahoro kandi ugendere ku ntera imwe n’uwo muri gukundana kugira ngo utamusiga. Kwitanga mu rukundo ni ngombwa ariko bifite igihe bigomba gutangirira bitewe n’aho urukundo rwanyu rugeze.

Ngibyo ibyo uzirinda igihe ugitangira gukundana n’umukunzi wawe kugira ngo bibarinde kuba mwahita mutandukana cyangwa se bikaba byazabatera kubana nabi bitewe n’intangiriro mbi.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma zikagufasha: 

1. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo

2. Umugabo we yamutaye atwite bari hafi no gukora ubukwe ! Dore uko byagenze hagati ya Anita Pendo n’uwari umugabo we Ndanda

Advertisements

3. Dore indyo 5 ukwiye kujya urya mu gitondo niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top