Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Ni ibiganiro ndetse n’amasezerano byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, nkuko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa FPR-Inkotanyi.

Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU), akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, amashyaka yombi yemeranyijwe ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyaka, Simplice Mathieu Sarandji, yashimiye abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi uburyo babaye hafi Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye ubufatanye mu masezerano atandukanye arimo n’ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma:

Perezida Museveni yishimiye insinzi ya Perezida Kagame

Myugariro wa Rayon Sports yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Advertisements

Dore indyo 5 ukwiye kujya urya mu gitondo niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top