Perezida Museveni yishimiye insinzi ya Perezida Kagame

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse gutorera kongera kuyobora u Rwanda, ashimangira ko itorwa rye, rigaragaza icyizere gikomeye afitiwe n’Abanyarwanda.

Perezida Museveni kandi yanashimiye n’Umuryango FPR- Inkotanyi, Perezida Kagame abereye Chairman, ku ntsinzi babonye yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ni amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Mu by’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, arusha abo bari bahatanye barimo Dr Frank Habineza wagize 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Nyuma yo gutsinda amatora, Abakuru b’Ibihugu bitandukanye bashimiye Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya kane.

Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Kongera gutorwa kwawe ni gihamya ku cyizere abaturage b’u Rwanda bafitiye imiyoborere yawe.’’

Perezida Museveni yijeje Paul Kagame ko Uganda n’u Rwanda bizakomeza gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje ati: “Uganda ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena mu cyerekezo gihuriweho kigana ku kwimakaza amahoro n’iterambere. Tuzakomeza gukorana mu bifitiye inyungu ibihugu byacu n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe wongeye kuzahuka nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi ku mpande zombi.

Mu bamushimiye bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na William Ruto wa Kenya.

Museveni yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024 ari bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ikazatangaza bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 amajwi ya burundu.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma: 

1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika

2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya 

Advertisements

3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top