Ingaruka zo kunywa urumogi

Ikiyobyabwenge cy’urumogi cyangiza abagera kuri 75% ku Isi higanjemo urubyiruko,ndetse umurongo w’ubuzima bwabo ukarangira burundu,abenshi bagahinduka abagizi ba nabi n’abiyahuzi kubera gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza no gukora icyiza.

umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, atangaza ko buri mwaka hagaragazwa imibare y’abana bangirijwe no kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Avuga ko zimwe mu ngaruka bahura nazo harimo guhinduka abagizi ba nabi kubera batakaje umutimanama,kwangiza ahazaza habo,kurwara indwara zo mu mutwe,indwara z’ubuhumekero,kwiburira icyizere mu gihe batabinyweye n’ibindi.

Yatangaje ko ibyishimo bakura mu kunywa urumogi bishira mu kanya gato,bagasubira mu gahinda bahungaga,ahubwo ko buri wese akwiye kwiga guhangana no gukemura ibibazo ahura nabyo aho kwishora mu biyobyabwenge.

Zimwe mu ndwara ziterwa n’urumogi harimo akayi k’inkorora idakira,guhumeka nabi,kugaragara nk’uwavangiwe,guhunga abandi bantu ukaba wenyine,gutakaza ubushobozi bwo guhamgana n’ibibazo ndetse bigenda bishira iyo habayeho kuganirizwa n’abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe.

Iminsi y’ubu, abana bakiri bato bazonzwe no kwishora mu biyobyabwenge harimo no kunywa urumogi,nyamara akenshi biterwa n’ubuzima babayemo bananiwe kwakira nko kuvukira mu muryango utarangwamo amahoro,ubukene,kwishora mu bigare cyangwa inshuti mbi,bigatuma abana batakaza ahazaza habo n’icyizere cy’umuryango.

Advertisements

Igihe uhuye n’umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi,ukwiye kumwegera,ukamuganiriza,ukamushakira umuganga wamufasha ndetse agahabwa ibyo yabuze byatumye yiyahuza ibiyobyabwenge nk’urukundo rw’umuryango,inama nzima n’ibindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top