Kuri uru rutonde rwakozwe na umubanotv.com indirimbo yambere yakorewe I Burundi.
1 Yamisi ya Alvella Muhimbare
Ni indirimbo igaruka ku kwibutsa abantu aho Imana yagiye ibakura, bitryo ubabwire bankorere hakiri kare.
Yumve hano
2. Rwanda shima Imana ya Gatete Shalon
Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bwa gakondo, Gatete Shalon ubwo yagarukaga kuri iyi ndirimbo yavuze ko yashishikarije abanyarwanda gushima Imana.
3. Nganiriza ya Bosco Nshuti
Iyi ndirimbo ya Bosco Nshuti umwe mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banakunzwe cyane, igaruka ku Rukundo rwa Yesu aba agira ati ” Nganiriza Yesu.”
4. Umugambi w’Imana ya Korali Goshen
Korali Goshen ni imwe muri Korali ziri gukora cyane muri iyi minsi ndetse cyane iyo usuye kurubuga rwabo rwa you tube niho bigaragara cyane. Iyi Korali ibarizwa mu karere ka Kirehe muri ADEPR paroisse ya Nyakarambi. Muri iyi ndirimbo bagarutse cyane ku mugambi w’Imana bavuga ko udahera, Kandi ko udatinya ibibazo n’imbogamizi umuntu Yaba afite. Hano banatanze urugero rwa yozefu wagurishijwe muri Egiputa.
5. Ngwino usange yesu Gospel ministry
Iri tsinda rikorera umurimo w’Imana muri USA ryashyize hanze indirimbo nziza cyane ishishikariza abantu gusanga yesu. Muri iri tsinda Kandi karimo n’umuririmbyi usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aime Frank kugeza ubu nawe ubarizwa muri USA