byinshi wamenya kuri album “icyumba cy’amategeko” ya riderman afatanyije na bull dogg

Umuraperi Riderman, yatangaje ko gukorana na Bull Dogg kuri Album “Icyumba cy’Amategeko” bishingiye ku mateka yihariye bafitanye mu rugendo rw’umuziki, kandi bakoze ibihangano byubakiye kuri Hip Hop inyura imitima ya benshi

Ni Album iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Ni Album iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’ikimenyetso cy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

“Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari riderman warihisemo mu by’ukuri ahubwo nigitekerezo cya bull dogg.
izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10’

Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z’igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.

Riderman yavuze ko Bull Dogg ari ‘umuraperi mwiza’ kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

Ndetse ikirenze kuri ino album ntazindi jyana zigeze ziyizamo nka drill ,afrobeat nizind.. Mbese nibyishimo kubakunzi ba hip hop

Riderman yavuze ko gukorana na Bull Dogg byubakiye ku bushuti bafitanye no kuba bombi barambye mu bihangano byubakiye kuri Hip Hop

Bull Dogg yahuje imbaraga na Riderman kuri Album idasanzwe mu rugendo rw’abo
Bull dogg Yumvikanishije ko yishimiye gukorana na ‘Mukuru we’

Album ya Riderman na Bull Dogg iriho indirimbo esheshatu zubakiye kujyana ya hip hop yumwimerere gusa
“ICYUMBA CY’AMATEGEKO”

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma:

1.Umuhanzi Safi Madiba yahawe ubwenegihugu bwa Canada

2.Rio Tinto yemerewe gucukura andi mabuye y’agaciro mu Rwanda

Advertisements

3. Ibanga ryihishe mu kunywa amazi y’indimu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top