Uretse kuba akiri muto, anafite ijwi ryiza, aririmba neza, mbese yifitemo impano idapfa kugirwa na benshi mu batuye isi. – UMUHANZI COX
Kuririmba burya si ibya buri wese. Usanga hari abantu bifitemo impano yo kuririmba ariko ntibabikore nk’umwuga ngo babibyaze umusaruro.
Nyamara abatabikora bose si uko baba babyanze ahubwo bamwe babiterwa no kubura ubushobozi bwo kuba bakinjira muri icyo gikorwa bamwe twakita ko ari nk’umwuga.
Amazina ye ni Hirwa Danny, yavutse mu mwaka wa 2005, atuye ku Gisozi, akoresha izina Cox mu buhanzi, akaba ari umuhanzi uririmba injyana tuzi nka trap.
Uyu muhanzi yakundaga kumva umuziki – indirimbo kuva mu bwana bwe, ku buryo ntaho wari kumusanga ntakindi ari gukora kitari ukumva indirimbo.
Ni ikiganiro yagirange n’umunyamakuru wa umubanotv.com, aho akomeza atubwira ko muri icyo gihe yisanze akunda umuziki cyane ariko akaba atari yakamenya ko nawe ubwe yifitemo impano yo kuririmba.
Indirimbo Cox yakundaga kumva cyane kurusha izindi muri icyo gihe ni iz’umuhanzi w’umunyarwanda tuzi ku izina rya Bulldog, ku buryo ibi byanatumye atangira kugira igitecyerezo cyo kwandika indirimbo we ubwe ku giti cye.
Ku nshuro ya mbere, Cox yanditse indirimbo agendeye ku ndirimbo yitwa mood, uyu muhanzi Bulldog yaririmbye afatanije na B threy yasohotse mu mwaka wa 2021.
Cox avuga ko muri uwo mwaka wa 2021 aribwo yabonye bishoboka ko nawe ashobora kuba umuhanzi nyuma yo kuba yari amaze kubona ko afite n’ububasha bwo kwiyandikira indirimbo ku giti cye.
Uyu munsi Cox nawe abarizwa mu bahanzi nubwo bisa n’aho aribwo agitangira ariko nanone afite intego yo kudasubira inyuma.
Indirimbo ye yambere yayishyize hanze mu mwaka wa 2024, mu kwezi kwa karindiwi (Nyakanga), ku italiki 11. Iyi ndirimbo iri ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi rwitwa Cox Rw, naho indirimbo yo ikitwa PAGE.
Cox yakomeje abwira abafana be ko adateze kubatenguha na rimwe. Abafana be rero namwe banyarwanda muri rusange, murasabwa kutamutenguha.
Ku bifuza kumutera inkunga mu buryo ubwo aribwo bwose mwabikora, mushyigikira ibihangano bye ku rubuga rwa YouTube (Cox Rw) cyangwa mukamuhamagara/ mukamwandikira kuri nimero ye ya terefoni (Telephone) ni 0794241872, mukamuha ibitecyerezo n’inyunganizi.
Cox kandi afite gahunda yo gushyira hanze ikindi gihangano cye (ndirimbo) yakoze ku italiki ya 05 z’ukwezi kwa munani (Kanama), umwaka wa 2024.
Kanda hano kugirango ugere ku ruguba rwe rwa YouTube (Cox Rw) byoroshye:
Izindi nkuru wasoma:
1. Umuhanzi Safi Madiba yahawe ubwenegihugu bwa Canada
2. Dore indyo 5 ukwiye kujya urya mu gitondo niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP