Rwanda: Menya neza u Rwanda igihugu kiri muri afurika y’iburasirazuba

U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika y’iburasirazuba, iki gihugu kizwi nk’igihugu cy’imisozi ibihumbi  gifite ibirunga bitanu(5) kikagira ibiyaga makumyabira na bitatu (23) n’inzuzi zitabarika zigenda zihura zikaba sekeru w’uruzi rwa Nile.

U Rwanda ruhanye imbibi n’ibihugu bine (4) aribyo Uganda mu majyaruguru, Burundi mu majyepfo, Tanzania iburasirazuba na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) iburengerazuba.

U Rwanda ni igihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 26,338  kigabanyijemo uturere mirongo itatu (30), imirenge 416 utugari 2148 ndetse n’imidugudu 14,837. Umurwa mukuru ni Kigali.

Muri iki gihugu akarere gato mu turere mirongo itatu ni akarere ka Nyarugenge gafite kilometero kare 134 naho akarere kanini ni akarere ka Nyagatare  gafite ubuso bungana na kilometero kare 1,919.

Igihugu cy’u Rwanda perezida ni KAGAME Paul, naho minisitiri wintebe ni Edward NGIRENTE.

Mu Rwanda indimi 4 zikoreshwa cyane zirimo ikinyarwanda rukaba n’ururimi gakondo, igifaransa, icyongereza n’igiswahire.

Uretse umujyi wa Kigali, hari indi mijyi mu Rwanda myiza ibereye ijisho muri yo harimo umujyi wa Musanze uherereye mu majyaruguru, umujyi wa Rubavu uherereye iburengerazuba, umujyi wa Rusizi iburengerazuba, umujyi wa Huye mu majyepfo y’igihugu cy’u Rwanda umujyi wa Muhanga mu majyepfo y’igihugu cy’u Rwanda, umujyi wa Rwamagana ubarizwa iburasirazuba ndetse n’umujyi wa Nyagatare ubarizwa iburasirazuba bw’u Rwanda.

Mu Rwanda hari Ibikorwa byinshi bikurura ba mukerarugendo birimo amapariki harimo pariki y’ibirunga, pariki y’akagera, pariki y’anyungwe nizindi.

Banki nkuru y’u Rwanda yitwa BNR ( Banki Nasionari y’u Rwanda)

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda ugeze kuri miliyali 13.31 z’amadorai ya America bigaragaza ko u Rwanda Ari igihugu kiri kuzamuka cyane mu bukungu.

Mu Rwanda ishyaka rya politike riri ku butegetsi ni FPR Inkotanyi.

Aba perezida batorewe kuyobora urwanda bagahabwa Manda ni batatu gusa kuva u Rwanda rwaba repubulika. Abo ni  Perezida KAYIBANDA Gregoire, HABYARIMANA Juvenal na KAGAME PAUL.

 

KAYIBANDA Gregoire wabaye perezida kugera 1973

 

HABYARIMANA Juvenal wabaye perezida kugera 1994

Advertisements

 

KAGAME Paul Kugeza ubu niwe perezida w’u Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top