Muri iki cyumweru hasohotsemo indirimbo nyinshi ziramya zikanahimbaza Imana. Muri izo ndirimbo twabahitiyemo indirimbo 5.
1. MPINDURA YA PENZI Emeline
Ni indirimbo nziza cyane igaruka ku kuntu hari igihe umuntu yumva yihagije akumva yashobora Kw’irwanirira ariko burya umuntu akeneye Imana mu buzima bwe hari aho yagize Ati” numvaga nakwirwanirira ndwana intambara ntazi iyo ziva! Ndatsindwa intege zanjye ziba iyanga.”
Yumve hano
2. BIZEMERA YA David KEGA
Ni indirimbo nziza yagufasha rwose kuko igaruka ku kwibutsa abantu ko nubwo ibihe byaba bibi ariko Imana iba igisubizo. Hari aho yagize ati ” umaze igihe uri mu mwijima izuba ryawe ryatinze kurasa, uko iminsi ihita urushaho gutakaza Ibyiringiro. Ati ” nyamara wibuke ko iyaduhaye Yesu yamuduhanye n’ibindi byose.”
Yumve hano
3. IMANA YACU YA TRUE PROMISE
Iyi ni indirimbo ivuga ku bumana bw’Imana cg gukomera ndetse n’ubuhangage bw’Imana. Baravuga bati” Imana yacu n’iyo yo kwiringirwa.”
Hari aho bagira bati ” haba mu mvura no mu mwijima w’icuraburindi ihora yiteguye gutabara.”
Yumve hano
4. PANAPO UPENDO YA BEN NA CHANCE
Ni indirimbo nziza cyane iri mu rurimi rw’igiswahili ivuga ku Rukundo. Iyi ndirimbo igaruka cyane ku rukundo aho bavugamo cyane ko ahari urukundo ntakibi kihagera
Yumve hano
5. MUBIGANZA BYAWE YA EV Amani
Ni indirimbo nziza cyane yakozwe n’umuvuga butumwa EV Amani Avuga ko yayanditse ashaka kuvuga ko “turi mu biganza by’Imana, nta kwiheba mu bihe urimo kuko Imana ikuzi isaha ku Isaha ko izagutabara.”