Uko korali zo muri ADEPR zikurikirana mu gukurikirwa.

Mu gukora uru rutonde twifashishije uko Ayamakorali akurikirwa ku rubuga rwa You tube maze tubategurira urutonde rwa Korali 5 zikurikirwa n’abantu benshi kuruta izindi ariko zo muri ADEPR.

 

1. KORALI JEHOVAH JIREH 

Iyi Korali ikorera umuriro w’Imana muri ADEPR Gasave mu mujyi wa Kigali iyoboye uru rutonde. Ku rubuga rwabo bafite ababakurikira (subscribe) barenga ibihumbi magana abiri na cumi na birindwi (217) bakagira abasuye urubuga rwabo ni miliyoni 35,545,351.

Iyi Korali Kandi si no muri ADEPR gusa kuko iri mu matsinda ayoboye andi mu Rwanda aririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu kugira abayikurikira benshi.

(Korali Jehovah jireh iyoboye izindi mu kugira abayikurikira benshyi kuri YouTube)

 

2. KORALI SILOAM

Korali Siloam ni Korali ibarizwa muri ADEPR Kumukenke naho ni mu mujyi wa Kigali ndetse kuri uru rutonde iri ku mwanya wa kabiri. Abayikurikira (subscribe) barenga ibihumbi mirongo icyenda na bitandatu nabarenga magana atandatu. Abasuye urubuga rwabo ni miliyoni 19,784, 257

(Korali Siloam ibarizwa muri ADEPR Kumukenke)

 

3. KORALI HOLY NATION 

Ni Korali ikunzwe nabantu batari bake nayo kuri uru rutonde yaje Ari iya gatatu mukugira abayikurikira, nayo ibarizwa mu mujyi wa Kigali. Abayikurikira (subscribe) ni ibihumbi mirongo irindwi na birindwi nabantu barenga ijana. Abasuye uru rubuga rwabo ni miliyoni 9,873,751

(Korali Holy Nation ibarizwa muri ADEPR Gatenga)

 

4. KORALI GOSHEN

Iyi Korali niyo Korali yonyine iri kuri uru rutonde ituruka mu ntara, ntibe ibarizwa muri Kigali kuko yo ikorera umuriro w’Imana muri ADEPR Muhoza (Musanze) bivuzeko Yaba yicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Korali zo muri ADEPR zikorera umurimo mu ntara. Iyi Korali ifite abayikurikira (subscribe) ibihumbi mirongo itanu na kimwe kirenga ikagira abasura uru rubuga bagera kuri miliyoni 4,916,816

 

(Korali Goshen ibarizwa muri ADEPR Muhoza)

 

5. KORALI HOZIANA 

Iyi ni Korali ifite izina rikomeye cyane mu gihugu no hanze yacyo ibirizwa muri ADEPR Nyarugenge naho ni mu mujyi wa Kigali. Iyi Korali ifite abayikurikira (subscribe) ibihumbi mirongo ine na bitatu nabantu barenga magana inani. Abasuye urubuga rwabo ni miliyoni 4,634,311

Advertisements

(Korali Hoziana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge)

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top