Biciye mu bufatanye bwa BK Foundation, Umujyi wa Kigali ndetse n’Umushinga wa Safi Universal Link, abagore 10 bahawe moto zo kubafasha kwiteza imbere mu buzima bwa bo bwa buri munsi.
Kuri uyu wa Kane ku biro by’Umujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga moto 10 ku bagore 10 bari bafite impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zo ku rwego rwa A, rwo gutwara moto.
Uyu muhango warimo abayobozi ba BK Foundation bateye inkunga uyu mushinga, Safi Universal Link n’abari bahagarariye Umujyi wa Kigali barimo Rusimbi Geoffrey Ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.
Abagore 10 ni bo bahawe izi moto zikoresha amashanyarazi. Abazihawe nta kiguzi kindi bigeze batanga kuko bazihawe ku buntu, ndetse buri wese wayihawe yahise ahabwa n’ibyangombwa bya yo mu kwemeza ko ari iye.
Izi moto 10 zatanzwe, zisanga izindi 10 zari ziherutse guhabwa abandi bagore 10, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere biciye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no kurushaho kwitinyuka bagakura amaboko mu mufuka.
Abahawe izi moto, bavuze ko zabafashije kwiteza imbere mu buzima bwa bo bwa buri munsi ndetse ko ubuzima bwahindutse biciye mu mafaranga bakorera.
Uwera Flora uri mu bazihawe mu cyiciro cya mbere, yavuze ko ubu amaze kwiteza imbere kandi ashimira cyane abagizemo uruhare.
Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yaduhaye icyizere nk’abagore. Ntarabona moto narimbayeho nabi ariko ubu abana banjye babayeho neza ndetse nta kibazo mfite na kimwe mu muryango wanjye. Mbese ubuzima bwarahindutse.”
Uwera yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba azaba atuye mu nzu ye mu Karere ka Rwamagana, nyamara abikesha abafatanyabikorwa bamuhaye moto.
Ati “Mu minsi iri imbere nzaba ndi umuturage utuye mu nzu ye mu Karere ka Rwamagana kandi mbikesha Saf, BK Foundation n’Umujyi wa Kigali.”
Akimana Léonie nawe uri mu bahawe izi moto, yashimiye abafatanyabikorwa barimo Safi, babashije kubona ikibafasha kwiteza imbere.
Ati “Ndashimana cyane Safi n’Umujyi wa Kigali baduhaye izi moto. Nanjye nari mu bwigunge ndeba abandi nkumva nifuje kuyitwara nanjye. Ubu ndi gushima Imana kuko abaterankunga bayimpaye. Niba umugabo yakoraga wenyine, nanjye ngiye kumufasha. Iyi moto izadufasha kuva mu bukode nk’uko n’abandi babigenje. Ndakangurira banjye kutitinya kuko abagore turashoboye. Ntacyo umugabo yakora tutakora.”
Benimana Divine nawe uri mu bahawe kuri izi moto, yavuze ko iyi moto izamufasha kutongera gutegera umugabo amaboko akumva ko byose ari we ugomba kubikora, ahubwo ko izafasha umuryango kwiteza imbere.
Ati “Kongera gutegera umugabo amaboko musaba byose ntibizongera kubaho. Ndatekereza ubuzima bwo mu rugo buzihinduka. Icyo kibanza mbe nakigura, inzu se mbe nayigura kuko ku munsi havuyemo byose nsigarana ibihumbi 10 Frw. Bagenzi banjye nabagira inama yo kwitinyuka bakaza bagakora kuko turashoboye.”
Umukozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere abagore, Kigali Imployment, Ushinzwe guteza imbere abari n’abategarugori, Publicano Ayebazibwe, yashimiye abafatanyabikorwa barimo BK Foundation, Umujyi wa Kigali ndetse na Safi Universal Link, bagize uruhare mu kugira ngo aba bagore 20 babashe kubona ikibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa bo bwa buri munsi.
Umuyobozi wa Safi Universal Link, Erhbor Ikponmwosa, yashimiye cyane aba bagore ku bwo guteza imbere imiryango ya bo biciye muri izi moto bahawe. Yabashimiye kandi ku kuba barabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye yo guhabwa izi moto nta kiguzi batanze.
Ati “Ndabashimira kuba mwarabashije kubyaza umusaruro aya mahirwe mwahawe. Ni iby’agaciro cyane kubona abagore mwarabashije guteza imbere imiryango yanyu biciye muri aya mahirwe mwahawe. Birashimishije cyane.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Safi yiteguye gukomeza guteza imbere umugore aho ari hose, akabasha kwitinyuka akiteza imbere biciye mu mishinga itandukanye.
Ati “Hari abagore benshi batandukanye, yaba ababyariye mu rugo cyangwa se abafite abagabo, bakeneye kubona amahirwe nk’aya. Safi Universal Link yiteguye gushaka abandi bafatanyabikorwa benshi kugira ngo abo bagore na bo babashe kubona amahirwe nk’aya yo kwiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko Safi izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, ifashe abandi bagore 200 kwiteza imbere kandi biciye mu mbaraga za bo.
Ati “Safi izakomeza gukorana n’Umujyi wa Kigali kugira ngo abandi bagore 200 babashe kubona icyo bakora biteze imbere. Iyo ufashije umugore, uba ufashije Igihugu. Uyu munsi ndishimye cyane ku byo mwebwe abagore mwabashije gukora.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikindi gishimishije, ari uburyo abagore bake muri benshi batwara moto, ari bo bateza impanuka ugereranyije n’abagabo. Safi Universal Link yatangiye gukorana n’Umujyi wa Kigali mu 2019.
Izindi nkuru wasoma:
- Inyigo yo kugabanya ubukene mu baturage – RUHANGO
- Uburwayi bwa Perezida Tshisekedi ntibuvugwaho rumwe
- Menya niba ubunyobwa bwongera ubushake mu gutera akabariro