Musanze: Kimonyi Abaturage bashima imboga bise musayidizi ziteye ku murenge

Mu murenge wa kimonyi mu karere ka Musanze ku biro by’uyu murenge hateye imboga  bivugwa ko zifashishwa mu kwigisha no gutoza abaturage kugira akarima k’igikoni, ariko ngo umuturage uhanyuze adafite imboga ngo yemerewe kuba yazisoroma zikamufasha kunoza imirire myiza mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kimonyi Madame MUKASANO Gaudance yavuze ko babonye Ari ngombwa ko batera imboga kugirango zijye zibafasha mu nyigisho baha abaturage kubijyanye no kwirinda imirire mibi n’ingaruka yabyo gusa ngo n’umuturage iyo ahanyuze ABA yemerewe kuba yasoromaho akajya guteka.

Ati ” biba byiza iyo wigisha umuntu mu magambo ariko unabimwereka mu bikorwa, twajyaga twigisha abaturage ku kamaro k’imboga n’uko bazihinga, biba ngombwa ko tuzitera hano kugirango n’umuntu utabashije kuzibona cg utarazihinze Abe yaza hano agasoroma bitryo tugafatikanya kurwanya imirire mibi.

Abaturage bo twaganiriye bati” nitwe tuzisoromaga!  Ziradufashaga cane kuko nkatwe turi abapangayi ntago twabona n’aho kuzihinga! Ariko ubu ndazaga nkisoromera nkaja guteka!

Ibi abo twaganiriye babihurijeho  ndetse bemeza ko bibafitiye umumaro Kandi bashimira ubuyobozi bw’umurenge. Baboneyeho gushishikariza abayobozi mu nzego za leta ko ahari uburyo nabo bajya bahatera imboga kuburyo no mu mijyi abantu badafite aho guhinga imboga bajya bajya nko kubiro runaka hakaba hari agace basoromaho imboga kuko ngo hari abatarya imboga kubera ko mu mujyi ibintu byose bigurwa.

Advertisements

 

Yakoresheje iminota 15 aje gushaka imboga

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top