Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Ishasha

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga, wigaruriye Umujyi muto wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 yigaruriye aka kace nyuma yo kukirukanamo imitwe ya Wazalendo yakagenzuraga.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza inyeshyamba za M23 ubwo zinjiraga muri Ishasha zakirwa n’abaturage benshi.

Uyu mutwe mu butumwa wahaye abaturage wababwiye ko “aho M23 iri harangwa amahoro, nimugende muryame musinzire tubahaye amahoro, Wazalendo ntibazongera kubagirira nabi”.

Muri iki kiganiro abaturage banabwiwe ko ikigiye gukurikiraho ko ari ugukomeza kwirukana FDLR, Wazalendo, FARDC n’ingabo z’u Burundi kugeza amahoro agarutse mu bice byose bagenzura.

Umusirikare wa M23 wahumurizaga abaturage yumvikanye agira ati: “Turashaka kubabwira ko FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC bagomba kwirukanwa. Ab’i Burundi basubire iwabo n’abo mu Rwanda bajye iwabo, aha ni muri Congo. Turashaka kugarurira abanye-Congo amahoro”.

M23 yafashe Ishasha nyuma y’amasaha make inigaruriye Nyamilima, undi mujyi muto uherereye muri Groupement ya Binza muri Rutshuru.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira utu duce nyuma yo kwerura ko utazashyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika imirwano uheruka gufatirwa i Luanda muri Angola.

Izindi nkuru wasoma: 

1. Nigeria – Perezida Tinubu yatengushywe n’abigaragambya

2. Amerika yohereje indege z’intambara n’ubwato bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati

Advertisements

3. Amerika yohereje indege z’intambara n’ubwato bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top