M23 yubuye intwaro kubera mwuka mubi w’u Rwanda na Uganda

Raporo y’ibigo bibiri bikora ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza kuba muri 2021 umutwe wa M23 warongeye kubura intwaro ahanini byaraturutse ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ni raporo yakozwe n’ibigo Ebuteli na Groupe d’étude sur le Congo (GEC), ikaba yarasohotse ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo M23 yari imaze imyaka abayigize barahungiye mu Rwanda no muri Uganda yubuye imirwano na Leta ya RDC.

Uyu mutwe ku ruhande rwawo uvuga ko urwanira guca ihohoterwa ku banyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, gucyura impunzi ziganje mu Rwanda na Uganda, no kurwanya ivangura rishingiye ku moko uvuga ko rikorwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Icyakora raporo yo ku wa Mbere ivuga ko “bitandukanye n’ibivugwa n’u Rwanda na M23 ko izi nyeshyamba zagarutse kubera ko leta ya Congo irimo gufasha FDLR n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi, ibi ahubwo ni ingaruka aho kuba impamvu zo kugaruka kwa M23”.

Ikomeza ivuga ko mbere y’uko imirwano hagati ya M23 na RDC yubura nta bimenyetso bigaraza ko Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru barimo bahohoterwa byigeze bigaragara.

Raporo ya biriya bigo bibiri kandi ivuga ko Tshisekedi yageze ku butegetsi afite ubushake bwo kurangiza amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo “ariko kugeza ubu ntabyo arageraho”.

Ivuga by’umwihariko ko mbere y’uko M23 yongera kubura imirwano, bamwe mu ntumwa zayo bakiriwe i Kinshasa kuganira na leta, bakahamara amezi menshi ariko bakahava mu Ukwakira 2021 nta cyo bagezeho.

Ni raporo ivuga ko “impamvu y’ingenzi y’uko kongera kugaruka kwa M23 ikomoka kuri politike yo mu karere. Ingingo y’ingenzi yari ubushyamirane hagati ya guverinoma za Uganda n’u Rwanda.”

Iyi raporo ivuga ko hari hashize amezi Kampala na Kinshasa biganira ubufatanye mu bukungu, ibyanatumye muri Kamena 2021 izo leta zombi zisinyana amasezerano yo kubaka imihanda ibiri: Kasindi-Beni-Butembo na Bunagana-Goma.

Ni imihanda yari kubakwa na kompanyi za Uganda.

Hejuru y’aya masezerano kandi ngo Kinshasa na Kampala byasinye andi ya gisirikare yo kurinda ibyo bikorwa byo kubaka iriya mihanda, arimo ayo gufatanya kurandura umutwe wa ADF waherukaga kugaba igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abantu bane abandi 37 bagakomerekera i Kampala.

Mu Ukuboza 2021 kandi u Burundi ku bwumvikane na Kinshasa, nabwo bwohereje ingabo muri Kivu y’Epfo gukurikirana umutwe wa RED-Tabara.

Mu Ukuboza 2021 kandi u Burundi ku bwumvikane na Kinshasa, nabwo bwohereje ingabo muri Kivu y’Epfo gukurikirana umutwe wa RED-Tabara.

Ivuga kandi ko bijyanye no kuba muri icyo gihe umwuka wari utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, “abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda icyo gihe bavuze impungenge zabo ko Uganda yakoresha umwanya yahawe muri RDC mu guhungabanya igihugu cyabo”.

Muri uwo mwuka, iyi raporo ivuga ko u Rwanda ari bwo rwafashe umwanzuro wo gufasha M23, n’ubwo rwo rwakunze kuvuga ko rudafasha uyu mutwe.

Raporo kandi ivuga ko muri Werurwe 2022 ubwo mu mujyi wa Bunagana haberaga imirwano ikomeye, ingabo za Uganda zinjiye mu mirwano ngo zirinde ibikoresho byo kubaka imihanda Kampala yari yaramaze kohereza muri Congo.

Ni mu gihe ubwo Bunagana yafatwaga muri Kamena 2022 RDC yashinje ingabo za Uganda mu guha ubufasha M23.Iyi raporo kandi ivuga ko intege nke z’ingabo za leta ya Congo n’imicungire mibi y’ikibazo ku ruhande byatumye ikibazo kirushaho kumera nabi.

Ivuga ko Kinshasa yatangiye gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR irwanya leta y’u Rwanda mu kurwana na M23, kandi ikanga kugirana ibiganiro na M23 yise umutwe w’iterabwoba.

Hagati aho, ku muhate wa General Muhoozi Kainerugaba, ubutegetsi bwa Paul Kagame na Yoweri Museveni bwongeye gusubiranya umubano wabwo, mu 2022 bafungura imipaka yari imaze imyaka itatu ifunze.

Iyi raporo igira iti: “Nubwo amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda yagize uruhare mu gutuma M23 igaruka, kongera kwihuza kwabo ntabwo kwahagaritse izo nyeshyamba”.

Kugeza ubu ntacyo y’u Rwanda iravuga ku byatangajwe na biriya bigo byombi by’abanye-Congo.

Advertisements

Izindi nkuru wasoma:

  1. Amerika ikomeje kwitambika umugambi wa Iran kuri Israel
  2. Amerika yatangaje ko nta musirikare cyangwa ibikoresho bisigaye muri Agadez
  3. AFRIKA Y’EPFO: Abanyeshuli bashimuswe n’abitwaje intwaro

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top