Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe ubwiherero rusange ariko bukaba buhora bufunze keretse gusa ngo iyo hari ibirori cyangwa se hari umuyobozi uribuhanyure.
Abaturiye aho ubwo bwiherero bwubatse by’umwihariko abahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko hari igihe bakubwa bakabura uko bikiranura n’umubiri. Bavuga ko niba ababishinzwe barananiwe gukemura icyo kibazo bakabaye babwegurira abikorera.
Bavuga ko mu gihe n’ibyo binaniranye babaha uburenganzira bakamwishakira hanyuma bakajya bamwihembera ariko bukajya buhora bufunguye, kuko babura aho bikiranurira n’umubiri iyo bari mu ngendo cyangwa se barimo guhinga.
Umwe ati “Kuva bwakubakwa ntiturabujyamo kuko buhora bufunze, bufungurwa gusa iyo hari nk’ibirori abayobozi bari bunyure muri uyu muhanda wa kaburimbo.”
Undi waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko nk’umwe mu bahinga mu gishanga cya Duwane cyegeranye n’ubwo bwiherero hari igihe babura aho biherera bakayoboka amashyamba kandi ari kimwe mu byangiza ibidukikije.
Ati: “Urabona ubu bwiherero buri mu gishanga duhingamo, kuba bufunze rero usanga bibangamye cyane kuko tubura ubwiherero kandi bwubatse, bitewe n’uko buhora bufunze bigatuma tujya kwiherera mu mashyamba no mu ngo z’abaturage.”
Clisante Giraneza , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, yabwiye itangazamakuru ko ibyo aba baturage bavuga kuri ubu bwiherero atari abizi. Yemeza hari harashyizweho umukozi uhoraho ushinzwe kubufungura no kubukurikirana.
Ati “Twashyizeho abashinzwe kuzitaho bashyiraho umukozi uhoraho turasuzuma turebe imikorere ye bikosorwe.”
Bitewe n’uko iki gishanga cya Duwane ari kinini, abaturage basanga ubu bwiherero buramutse bufunguwe byabafasha kurinda ibidukikije byari bikomeje kuhononekarira.
Izindi nkuru wasoma:
- AFRIKA Y’EPFO: Abanyeshuli bashimuswe n’abitwaje intwaro
- California: Abantu babiri barokotse impanuka y’indege
- Insengero zarafunzwe none na ba nyirazo bari gukurikiraho