Bigenda bite iyo ubonye ibintu by’agaciro kanini ? Ubishyira ku ruhande ukajya mu bindi ? Oya, ahubwo ubanza kubishyingura aho bifite umutekano wizewe ukanoba kujya mu bindi.
Ubuzima nabwo ni gutyo, Ibyo tubona buri munsi bitubera nk’amasomo tuba tugomba guha agaciro kayo tukayinjiza mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Fata umwanya wawe uhagije, wicare wenyine, utekereze ku buzima byimbitse maze ufate umugambi muzima wo kugera kucyo wifuza kugeraho haba none cyangwa ejo hazaza.
Inama ku basore n’inkumi:
1. Isura ntiyubaka, hubaka umutima n’ubwenge biri inyuma y’iyo sura
2. Kubwirwa kenshi Ndagukunda si ryo herezo ry’urwango (Iyo bakubwira kenshi ngo ndagukunda, ntibivuze ko urwango rurangiye).
3. Irinde gukunda umuntu ugendeye ku byo afite, kuko ababifite bose siko bafite ingo nziza.
4. Wipfa gukunda kuko umubabaro ukurikiraho utagira umuti.
5. Irinde kwitwa umugore cyangwa umugabo utarashyingirwa kuko igihe cyo gushaka uzaba ntacyo ugisigaje mu munezero w’abarushinze.
6. Irinde kugwa mu rukundo utaramenya uwo ukunze uwo ari we.
7. Ibuka ko urushinze nabi (urugo) asigara abwirwa ngo “Ihangane” atabwira ngo “mureke uzabona undi”.
8. Irinde gupanga umushinga wo gutekereza ko bizakorohera guhindura umuntu mwarashakanye kuko nimubana azakwereka n’ibindi.
9. Irinde Gukunda umuntu ngo mu muzajye kubana utaramenya bimwe mu bibi by’uwo ukunda.
10. Shyira ku munzani amafuti ye nusanga yoroheje uyihanganire, wibuke ko nta muntu utagira inenge. Naho nusanga hari ibikomeye kubyakira witekereza ku rukundo umukunda kuko uzahora ubabaye, itandukanye na we ushakire ahandi.
HIRWA Aime
Izindi nkuru wasoma:
1. Cox – Umuhanzi ukiri muto, ufite impano idasanzwe mu kuririmba
2. Umuhanzi Safi Madiba yahawe ubwenegihugu bwa Canada
Hirwa! nukuri uri umuhanga cyane,nitaye ku nkuru ukora,mbona zigaragaza kuntu uteye,natangiye kumva nkururwa ninkuru zawe none nukuri nagukunze ntanakuzi🥺😥😥ese wambabarira ukamfata konguhamagara sunanyitabe,na sms ntunsubiza, nukuri ndagukunda nifuza no kukumva mu ijwi basi Umbabarire niba udafite umukunzi uzanyakire ndagukunda nifuza kuba umukunzi wawe😥 urakoze.
Ayiwe! murakoze cyane Imana iguhe Umugisha…tuzabitaba.