Dore ibintu 5 ugomba gusobanukirwa neza niba ushaka kugira urugo rwiza

1. Nta muntu utagira amakosa ubaho
2. Urugo ntirunyura inzira imwe igororotse gusa
3. Urugo rurakura
4. Irengagize abaguca intege
5. Ubwiza bw’inyuma ntaho buhurira n’umunezero mu rugo

Nkuko iyo umuntu agiye gukora umushinga ubyara inyungu abanza kwicara akabitegura neza niko no kubagiye kurushinga bagomba kwicara bagategura neza iby’urugo bagiye kubaka. Gutegura urugo rero birenze kuba mwarateganyije ibyo muzarya, abana muzabyara, aho muzatura n’ibindi n’ubwo nabyo ari byiza. Kwitegura nyako ni uguhindura imyumvire cyangwa se kugira ibyo usobanukirwa kurushaho. Dore rero ibyo bintu ugomba kubanza gusobanukirwa neza iyo ushaka kugira urugo rwiza:

1. Nta muntu utagira amakosa ubaho
Iyo mukirambagizanya buri wese aba ashaka kwigaragaza neza ndetse nawe urebye ku rwawe ruhande niko usanga bimeze. Nyamara iyo mumaze kubana usanga amakosa n’ingeso wari uzi byiyongera. Kuba ubona byiyongera k’uwo mwashakanye niko nawe akureba akabona byiyongera. Ukwiye kumenya rero ko nta muntu uzabona ugira ibyiza nk’ibyo wifuza gusa.

2. Urugo ntirunyura inzira imwe igororotse gusa
Ushobora kwibeshya ko ubwo ukundana n’uwo mugiye kubana cyangwa se mumaze igihe gito mubana ko ubwo urugo rwanyu ruzanyura aheza gusa. Oya, siko biri buri rugo rwose rugira amakoni rukatamo n’ubwo aba atanganya uburemere. Ayo makoni ugomba kuyakata kandi ukizera kuyarenga amahoro kandi ukabiharanira kugeza mwongeye gusubira mu nziza igororotse. Ayo makorosi ashobora kuba #ubukene, #indwara zitunguranye, #urubyaro, #imiryango, #ingeso runaka, gucunga umutungo, n’ibindi.

3. Urugo rurakura
Uramutse utangiye urugo ugacika intege ku munota wa mbere waba wirengangije ko urugo rukura. Haba mu buryo bw’ubwimvikane uko ugenda umenya neza uwo mwashakanye niko umenya uko umutwara, haba no ku by’umutungo, urugo rurakorerwa rugakura kandi buri rugo runyura mu nzira zarwo. Ntukangereranye urugo rwawe n’urw’abandi (ushakako urugo rwawe rumera nk’urwa nyoko wamara amazu), ahubwo ihangane urushoremo #kwihanga, #ubushishozi, gukora cyane n’ibindi maze urebe ko rudakura nkuko ubyifuza.

4. Irengagize abaguca intege
Akenshi uzasanga abo ugishije inama ubatura #imbogamizi uhura nazo mu rugo rwawe baguca intege. Bakubwira bati ari njyewe ibyo sinabyihanganira kandi uramutse umenye ibyabo wasanga hari ibyo bihanganiye kurusha ibyawe. Ni ingenzi rero kwitondera abo ugisha #inama n’inama baguha ugashishoza cyane.

5. Umunezero mu rugo utandukanye n’ubwiza wagendeyeho uhitamo uwo muzabana
Ushobora kuba hari uburyo washushanyaga umuntu wifuza kubana nawe urebeye inyuma ugize amahirwe ubona haje umeze nkawe. Nyuma yo kubana bwa bwiza ushobora kububura kubera impamvu zitandukanye cyangwa se bigahinduka ugasanga niba ukunda umukobwa unanutse umaze kumugeza iwawe arabyibushye bidasanzwe n’ibindi. Niyo mpamvu ugomba kureba ku mpamvu itazatuma uhindura ibitekerezo ngo utangira kwibwira ko wahisemo nabi.

Niba ushyingiwe vuba cyanwga se ukaba ukiri umusore cyangwa inkumi ufite umushinga wo kubaka urugo, izi ni zimwe mu ngingo z’ingenzi zizagufasha kugira urugo rwiza, Gusa no ku bamaze igihe hari ubwo hari ibibazo bimwe na bimwe banyuramo kuko badasobanukiwe neza izi ngingo bikaba byanabasenyera. Ni ingenzi rero ko buri wese wifuza urugo rwiza azitaho akazisobanukirwa neza.

HIRWA Aime

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top